Kuri uyu wa Gatandatu Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline yitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,igikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana.
Mu ijambo rye yagaragaje ko kwibuka imiryango yazimye byerekana ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Yasabye Abanyarwanda gukomera ku bumwe nk’amwe mu mahitamo igihugu cyafashe kikaba kigeze heza.
“Turi mu Rwanda ruteye imbere kandi twishimiye, kubera ko twakomeye ku Bumwe bwacu. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ingenzi, dukomeze tubusigasire, kuko niyo soko y’amahoro, umutekano n’iterambere tumaze kugeraho. Kandi ni nayo nkingi y’ibizakorwa no mu gihe kiri imbere.”
Visi Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda n’urubyiruko kurwanya abatekereza gusenya Igihugu n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati ” Dukunde igihugu cyacu, tukirwanirire ku buryo bwose bushoboka, urubyiruko cyane cyane ibyo birwanisho murabifite, namwe mwandike, mushyire ku mbuga nkoranyambaga, muvuge u Rwanda rwiza murimo gukuriramo.”








