Tariki 17 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 41 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 137 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yarajijishije itora icyemezo cyongera ingabo za MINUAR zikagera ku 5500 ndetse muri icyo cyemezo hemezwa ko u Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kongera kugura intwaro (arms embargo).
N’ubwo hatowe uwo mwanzuro ariko, Umuryango w’Abibumbye wanze guhindura manda ya MINUAR ngo ihabwe ububasha bwo gukoresha ingufu mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi maze irenda ihagarikwa n‘icyo cyemezo cyatowe kitubahirijwe.
Nyamara, Radiyo BBC yari yatangaje mu makuru yayo yo ku wa 14 Gicurasi 1994, ko ibihugu bya Nigeria, Ghana, Tanzaniya, Zimbabwe, Zambiya, Senegal na Australiya byari byiteguye gutanga abasilikare bo kongera umubare wa MINUAR.
Muri aya makuru, Radio BBC yasobanuraga kandi ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Boutros-Boutros Ghali yari yatanze raporo muri iyo nama igaragaza ko MINUAR izakenera amafranga angana na miliyoni ijana na cumi n’eshanu z’amadolari. Ayo mafranga ntiyigeze atangwa.
Impaka mu muryango w’Abibumbye muri iyo nama zaranzwe kandi n’ubufatanye hagati y’Ubufransa na Leta y’abicanyi mu kwanga gutora ibyemezo birengera abicwaga.
Icyo gihe uwari uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye witwaga BIZIMANA Jean Damascene afashijwe na Ambasederi w’Ubufaransa muri Loni, Jean Bernard MERIMEE, banze gutora icyemezo cyo kongera umubare w‘abasilikare b’amahanga mu Rwanda, banga no gutora ingingo ikumira Guverinoma y’abicanyi mu gutumiza intwaro zo gukora Jenoside.
Kuri iyi tariki ya 17 Gicurasi, nyuma y’iminsi 40 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye mu mwaka 1994, Interahamwe zakomehe kwica abatutsi benshi hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki Interahamwe zishe abatutsi benshi bari barahungiye muri komini Musambira ku kiliziya cya paruwasi ya Musambira,ubu ni mu ntara y’amajyepfo .









