Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, bateguye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe ku mutekano w’igihugu yabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Yahuje abasirikare, abafata ibyemezo bya politiki, abanyeshuri n’abashakashatsi, hamwe n’inzobere mu by’umutekano kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo muri iki gihe.
Inama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu agarutse cyane ku nsanganyamatsiko zirimo kurebera hamwe ukwivanga kw’amahanga mu bibazo bya Afurika, imbogamizi n’Inzira y’igisubizo” ndetse hamwe n’ Umutungo kamere n’iterambere rirambye nk’amahirwe umugabane wa Afurika ufite.”
Abasesenguzi bagaragaza ko umutungo kamere wa Afurika ari wo utuma ibihugu bikomeye bikora uko bishobotse ngo byivange mu miyoborere y’ibihugu bya Africa,aho byanze hagatezwa umwiryane ndetse hakanavuka imitwe yitwaje intwaro byose hagamijwe inyungu zo gusahura umutungo nk’amabuye y’agaciro atwarwa n’ibyo bihugu biteye imbere.








