Abanyarwanda baba muri Chad n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Ni mu muhango wabereye i N’Djamena muri Chad ku wa 16 Gicurasi 2026, wateguwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Abuja muri Nigeria.
Uyu muhango wabaye wari ufite nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka, ubumwe no kwigira”.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri dipolomasi, abayobozi bo muri guverinoma ya Chad, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Abanyarwanda baba muri Chad n’inshuti z’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi 100 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango waranzwe n’ibikorwa birimo; urugendo rwo Kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere no gufata umunota wo kwibuka, kwerekana filime mbarankuru, ubuhamya ndetse n’imivugo byosebyagarukaga ku mateka ya Jenoside.
Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Chad, Bello Yerima Yaya, wari uhagarariye leta, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byago bikomeye byabaye mu mateka ya y’Isi, ishimangira ko kwibuka ari inshingano ya buri wese ku rwego mpuzamahanga.
Ubutumwa bwa Leta ya Chad bwongeye gushimangira ubufatanye n’ubucuti ifitanye n’u Rwanda, bushingiye ku bwubahane no ku ntego ihuriweho yo guteza imbere amahoro n’umutekano.
Yerima Yaya yaanashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka no mu bumwe n’ubwiyunge, avuga ko igihugu cyabaye urugero rwiza rw’iterambere nyuma ya Jenoside.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Chad, Kalinda Viateur, yavuze ko kwibuka bitagomba kugarukira ku gahinda ahubwo bigomba kuba isomo ririnda ejo hazaza.
Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi “yateguwe, igateganywa kandi ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwitondewe”.
Uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Chad, François Nkuriyingoma, yavuze ko kwibuka atari ugutekereza ku mateka gusa, ahubwo ari ukurengera ukuri, guha agaciro ikiremwamuntu no kubazwa inshingano.
Yanaburiye abantu ku ngaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhango wasojwe n’ijambo ry’Umuhuzabikorwa mu Muryango w’Abibumbye muri Chad, François Batalingaya, wagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’amahanga mu gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, anashimangira ko Loni izakomeza gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere amahoro no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Uyu muhango kandi wasjwe abawitabiriye bose bihaye umukoro wo kwamagana akarengane no kurwanya urwango n’amacakubiri aho biva bikagera. Biyemeje gushyigikira gahunda ‘Ntibizongere ukundi’.












