sangiza abandi

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

sangiza abandi

Kuri iki cyumweru Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana J.Damascene yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,ku rwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 47.

Mu kiganiro cye, Minisitiri Dr. Damascene yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka kamonyi bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibuza.

Yagaragaje imizi y’urwango rwaranze abajenosideri barimo Akayesu Jean Paul wayoboraga Komini Taba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu 1998.

Yamugarutseho no mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi cy’urwibutso rwa Kamonyi, aho yagize ati:

“Komini Taba ya Akayesu Jean Paul yamenyekanye mu mahanga kubera ubugome bwe. Ubu Akayesu ni we muntu wa mbere ku Isi wahamijwe jenoside nyuma y’amasezerano ahana icyo cyaha yo mu 1948.”

“Bitubere isomo ryo kwibuka ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga, dufatanye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twubake u Rwanda rwa twese.”

Photos:

[fluentform id="3"]