Tariki 19 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 43 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 139 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki, Abagore n’abana barenga 500 biciwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe, maze bajugunywa mu cyobo cy’umusarani.
Bishwe nyuma y’igihe kirenga ukwezi bari mu buhungiro kuko abantu bari baratangiye guhunga, Jenoside igitangira. Kuva tariki ya 8 Mata 1994, abatutsi benshi bari barahungiye ku Biro bya Komini Muko, ariko igice kinini cyabo bahungira kuri Paruwasi ya Kaduha.
Abatuye hafi batashoboraga kujya i Kaduha bakomeje guhungira i Mushubi baturutse mu masegiteri ya Komini Muko n’agace ka Komini Musebeya kuko Ibiro bya Komini byari byubatse hafi y’urugabano rw’ayo makomini yombi.
Ku itariki ya 19 Mata 1994, haje igitero kiyobowe n’umwicanyi bahimbaga Rukokoma, gusa ntabwo cyagize uwo cyicira kuri Komini kuko abari babarinze banze kubatanga.
Icyo gihe Burugumesitiri Kayihura Albert, Musonera wari Directeur w’amashuri abanza, Rukokoma n’abandi bahise bakora inama bemeranywa ko babanza kwica abagabo naho abagore n’abana bakazabica nyuma.
Abagabo n’abahungu bapakiwe mu modoka eshatu bababeshya ko babajyanye i Kaduha kuri paruwasi ngo kuko i Mushubi nta mutekano uhari.
Bageze ku bilometero nka bitatu ahitwa mu Gashwati basanze igitero cyahabategeye babicisha intwaro gakondo ku buryo harokotse umuntu umwe gusa wabacitse. Abandi ntibashoboye kubacamo kuko abicanyi bari benshi bagose imodoka.
Abagore n’abana bari basigaye kuri Komini bahabaye mu buzima bubi cyane, abagore bafatwa ku ngufu. Ni bwo rero baje kwicwa ku itariki ya 19/5/1994.
Icyo gihe haje igitero kiyobowe na Munyarihamye Pascal wari Responsible wa Serire Mushubi, gitwara abagore n’abana bagera kuri 500 kibajyana kubicira ku Kigo Nderabuzima cya Mushubi babajugunya mu cyo cy’umusarani.
Imibiri y’aba bagore n’abana bishwe ku matariki ya 19 na 20 Gicurasi, ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 14.
Hashyizwe kandi ikimenyetso cyabo kiri mu kigo Nderabuzima cya Mushubi, aho mu rwego rwo kubazirikana hashyirwa indabo mu gihe cyo Kwibuka.








