Komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage, uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko yagaragaje ko n’ubwo hakiri intambwe nziza igenda iterwa mu ihangwa ry’umurimo, hagikenewe ibiganiro no guhuza inyigisho n’isoko ry’umurimo.
Babigaragarije mu ruzinduko rw’iminsi 2 iyi Komisiyo irimo muri gahunda yo kureba aho gahunda yo guhanga imirimo igeze ishyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zaba zirimo.
Muri uru ruzinduko, itsinda ry’abasenateri ryasuye amashuri makuru n’ayisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro, ibyanya by’inganda n’udukiriro.
Umuyobozi w’Itsinda ry’abasenateri basuye akarere ka Ngoma Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, ashima intambwe yatewe ariko agasanga hari ibikwiye gukorwa ku bagore n’urubyiruko ndetse n’imyigirizwe.
Yagize ati: “Abantu barimo kugerageza ariko twabonye nk’abagore bakiri bakeya, urubyiruko na rwo rurimo ariko buhoro buhoro, twumvaga hakwiye izindi mbaraga, abatanga imirimo babyiteho.”
Yagaragaje kandi ko hakibura ibiganiro hagati y’abafite imirimo ndetse n’abigisha, asaba amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ko kwimakaza ibi biganiro kugirango bahuz eibyo bigisha nb’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye.
Abasenateri ubwo basuraga agakiriro ka Ngoma, baganiriye n’abagakoreramo ku bijyanye n’ihangwa ry’imirimo, aho bagaragaje ko ubumenyi bwa tekiniki bubafasha mu kubona ibibatunga, bityo ko uko yigishwa bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Baziyaremye Eric ukorera muri aka gakiriro, yagaragaje ko amashuri akwiye gushira imbaraga cyane mu masomo ngiro (Pratique), kuko ari byo bibafasha iyo bageze ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Aha tuza dushyira mu ngiro, tugasanga neza bya bindi twize mu mashuri ari ibintu bihura cyane. Abigisha icyo nabasaba, ni ukongera amasomo ngiro ku banyeshuri kuko hano ni ugushyira mu ngiro tuba tujemo nta kindi.”
Umunyeshuri muri Politekiniki y’u Rwanda (RP), Koleji ya Ngoma, Niyibizi Jules, nawe yashimangiye ko amashuri akwiye kwigisha ibijyanye n’aho isi igeze bizafasa abasoza amasomo kwisanga neza ku isoko ry’umurimo kandi bigendanye n’igihe.
Ati:” Igikwiye gukorwa ni ugusanisha amasomo yigishwa mu mashuri n’inganda ziriho kuko isi iragenda serivisi ziri gutangwa ubu sizo zitangwa mu wundi mwaka.”
Ubuyobozi bwa RP, Koleji ya Ngoma, bwabwiye Abasenateri ko mu bijyanye no guhanga imirimo, mu banyeshuri baharangije mu 2024, ibigo 11 byavutse, bikaba bifite abakozi 80 bahoraho n’abakozi badahoraho 250.
Ku rundi ruhande, irindi tsinda ry’abasenateri ryasuye akarere ka Nyamagabe. Muri aka karere, basuye ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi (RP Kitabi), uruganda rw’icyayi rwa Kitabi n’agakiriro ka Nyamagabe.
Iyi komisiyo yakoze ubu bugenzuzi kuko bigaragara ko nubwo hari intambwe yatewe mu guhanga umurimo hakiri imbogamizi zikigaragara bituma umubare w’abashomeri ukiri hejuru.










