Abaturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda na DRC imaze iminsi ifunze ,basaba ko hashyirwaho ingamba zo kwirinda zishoboka mu gukumira Ebola ariko nanone ntibahagarikirwe urujya n’uruza kuko ari ho bakuraga amahahiro.
Bitewe n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kigaragaye muri gihugu cy’abaturanyi cya DRC ubu imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda irafunze mu rwego rwo guhangana no kwirinda iki cyorezo kiri gutwara ubuzima bw’abaturage muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu mipaka urujya n’uruza rwagabanyutse kuko hagaragara imodoka nke zirimo izitwaye ibiribwa ndetse n’abaturage bifuza gusubira iwabo ,naho abashaka kwambuka bari gusubizwa inyuma.Abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko bafite impungenge z’iki cyorezo cyagaragaye mu baturanyi kikaba kiri gutwara ubuzima bwa bamwe kandi kikaba cyandura kikanakwirakwira vuba ariyo mpamvu biyemeje kwirinda no kwitwararika.

Imipaka ihuza u Rwanda na DRC irafunze kubera icyorezo cya Ebola
Cyakora abakora ubucuruzi ku mipaka basaba ko harebwa uko hashyirwaho ingamba zatuma urujya n’uruza bikomeza ,kuko abenshi baturiye imipaka batunzwe no guhahirana n’abaturanyi,bityo hakwiye kurebwa uburyo ingamba zahinduka bakorohrrezwa kwambuka imipaka”
Umwe yagize ati “Inzego zibishinzwe zashyiraho amabwiriza nk’uko basanzwe babigenza hanyuma akubahirizwa ariko urujya n’uruza bigakomeza”
Aba baturage bo ku mipaka ya Rusizi ya mbere na Rusizi ya Kabiri,babwiye Radio 1 ko umupaka ari wo ubabeshaho mu buzima bwose”Ahangaha kuri uyu mupaka ni ho twatoreraga,ni ho hatuma twishyurira abana ishuri ,mituelle de Sante mbese iyo umupaka ufunze ubuzima hano kuri Rusizi buba bwahagaze kuko iyo umucongoman atambutse ngo haze urujya n’uruza, nta kazi kaba gahari byose biba byahagaze.Icyo twifuza ni uko batubwira ibikenewe bagakaza ingamba tukabyitaho ariko bakatworohereza bagafungura umupaka.”
Ministeri y’ubuzima ivuga ko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda ariko hongerewe imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuva iki cyorezo cya Ebola cyakongera kumvikana mu murasirazuba bwa Congo hamaze gutangazwa abagera ku 131 iki cyorezo kimaze kwica.

Ku mupaka niho bashakira ubuzima iyo ufunze ubuzima burahagarara








