sangiza abandi

U Rwanda n’Uburusiya basinye amasezerano mu by’ubuvuzi

sangiza abandi

U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubuzima, agamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kubakira ubushobozi abakozi babwo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 i Genève mu Busuwisi, hagati ya Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Sabin Nsanzimana, na Minisitiri w’Ubuzima w’u Burusiya, Mikhail Murashko.

Aba bayobozi bari mu Busuwisi aho bitabiriye Inteko Rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (OMS/WHO).

Amasezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Ubuzima y’u Burusiya n’iy’u Rwanda agamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Mu by’ingenzi bizibandwaho harimo kubakira ubushobozi inzego z’ubuvuzi n’abakozi bazo, guteza imbere amahugurwa n’ubumenyi bw’abakora mu rwego rw’ubuzima, ndetse no gufatanya mu gukumira, gusuzuma no kuvura indwara zandura n’izitandura.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gukorana mu rwego rwo gushyiraho no kunoza amategeko agenga ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, hagamijwe kurushaho kubungabunga ubuziranenge bwabyo.

Aya masezerano anarebana n’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, harimo ingamba zigamije kugabanya impfu z’abana bato n’iz’ababyeyi bapfa babyara.

Harimo kandi ubufatanye mu rwego rw’ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nikereyeri, kimwe n’izindi nzego z’ubuzima zitezweho guteza imbere ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda n’Uburusiya byinjiye mu mikoranire mu rwego rw’ubuvuzi

Photos:

[fluentform id="3"]