sangiza abandi

Amb. Bakuramutsa yajyanye i Vatican impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta ya Vatican.

Ambasaderi Urujeni yerekeje i Vatican ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, abanza kwakirwa n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Pietro Cardinal Parolin.

Nyuma yaboneyeho gushyikiriza Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Amb. Urujeni kandi yashyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, i Vatican, Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga, Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher.

U Rwanda na Vatican byongeye kuzahura umubano nyuma y’uruzinduko rw’amateka, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye i Vatican, tariki ya 20 Werurwe 2017, bakakirwa na Papa Francis.

Muri uru ruzinduko, Papa Francis yasabye Imana imbabazi ku myitwarire yaranze bamwe mu bayoboke n’abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bagize uruhare mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uku guca bugufi kwa Papa Francis kwafunguye umuryango mushya w’ubwiyunge n’ubwumvikane bwiza hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Uyu mubano waje gukomezwa no kuba mu Gushyingo 2020, Papa Francis yaragize Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda, umukaridinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Mu gihe Ambasaderi Urujeni ahagarariye inyungu z’u Rwanda, i Vatican, Vatican nayo ifite intumwa ya Papa, Apostolic Nuncio, ufite icyicaro i Kigali, ushinzwe guhuza ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

U Rwanda na Vatican bafitanye ubufatanye mu nzego z’ingenzi zifasha Abanyarwanda, zirimo uburezi, aho Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi abanza, ayisumbuye, n’amashuri makuru afasha Leta mu guteza imbere ubumenyi n’uburezi bufite ireme.

Binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (Justice and Peace), Kiliziya igira uruhare mu gufasha Abanyarwanda gusana imitima no kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside.

Photos:

[fluentform id="3"]