sangiza abandi

Kigali: Abamotari basabwe kurushaho kubahiriza ikoreshwa ry’ibisate bya bisi

sangiza abandi

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yakebuye abamotari abasaba kurushaho kubahiriza igisate cya bisi by’umwihariko mu masaha yagenwe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, kigaruka ku buryo abantu bakomeje gukurikiza no kubaha amategeko y’umuhanda ajyanye no kudakoresha igisate cyagenewe bisi mu bihe byagennwe.

Muri rusange, Emma Claudine avuga ko abantu batangiye kumva no kubahiriza amategeko y’umuhanda, yibutsa abatwara imdoka zabo bwite kuba bazisiga ahabugenewe bagatega busi kuko zashyiriweho uburyo bwo kwihuta.

Ati ” Kuba waparika imodoka ugatega busi urihuta uze kugera ku kazi vuba rwose nimuyitege, nawe utabitekerezaga reka nkubwire ngo ushatse wabitekereza nta kibazo, imodoka yawe ukayikoresha gusa ari uko bibaye ngombwa ugiye kujya mu bindi byerekezo bidacamo bisi.”

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibikomoka kuri petelori igihugu gifite, by’umwihariko muri iki gihe umuhoro wa Hormuz unyuzwaho igice kinini cyibigera hirya no hino ku Isi ufunze, ndetse no kurushaho kugabanya ibyuka byangiza ikirere.

Emma Claudine yaboneyeho gukebura abamotari abasaba nabo kurushaho kubahiriza ikoreshwa ry’igisate cya bisi mu masaha yagenwe.

Ati ” Abamotari rero bo reka mbibutse ngo ni byiza mwarakoze kubahiriza igisate cya bisi, ariko ntabwo murabikora neza cyane mubishyiremo ingufu mubyumve, mumenye ko mu masaha yahariwe igisate cya bisi mutagomba gukoresha kiriya gisate namwe, ariko kandi ko biboroheye kuba mwakoresha indi mihanda yubatse hirya no hino muri Kigali kurusha kujya kubyigana n’izindi modoka.”

Gahunda nshya y’Umujyi wa Kigali yo gutega bisi ishingiye ku bisate by’imihanda byahariwe bisi gusa, yagabanyije umuvundo n’uburyo bwo gutegereza imodoka mu cyapa, bituma ingendo zihuta.

Ibi bisate by’imihanda bikoreshwa na bisi n’ibinyabiziga ndakumirwa mu masaha y’abagenzi benshi, kuva mu gitondo saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine na nimugoroba kuva saa kumi z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro.

Mu yandi masaha imihanda isubira gukoreshwa n’ibinyabiziga byose nk’ibwasanzwe.

Abamotari bo mu mujyi wa Kigali basabwe kurushaho kubahiriza ibisate bya busi

Photos:

[fluentform id="3"]