Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gushora imari mu bikorwaremezo , kubaka ubushobozi bw’abaturage no kwihutisha ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ari bimwe mu byafasha Afurika kubaka ubukungu burambye no guhangana n’ibibazo.
Ni ubutumwa yatanze mu nama y’iminsi ibiri ya Global Growth Conference 2026, yabarereye i Rabat muri Maroc, tariki ya 20-21 Gicurasi 2026.
Muri iyi minsi ibiri iyi nama yamaze, ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo Afurika yakubaka ubukungu burambye kandi bubasha guhangana n’ibibazo, mu Isi yihuta.
Minisitiri Nduhungireye, yagaragaje ko ku Rwanda, igisubizo gishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zizagena ahazaza h’iterambere ry’ubukungu bwa Afurika mu myaka iri imbere, ari zo gushora imari mu bikorwa remezo bizana impinduka ku bukungu, guteza imbere ubushobozi bw’abaturage ba Afurika ndetse no kwihutisha ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’uyu mugabane.
Yagarutse ku ruhare rukomeye ibikorwaremezo bifite mu kubaka ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, agaragaza ko bidahari ritagerwaho bityo ko ari yo nkingi ikwiye gushyirwamo imbaraga cyane.
Ati “Ibikorwa remezo ni byo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu bwa none. Nta gihugu gishobora kugera ku nganda zikomeye, guhangana ku isoko mpuzamahanga, cyangwa guteza imbere imibereho y’abaturage ku rugero runini kidafite ingufu zizewe, uburyo bwiza bwo gutwara abantu n’ibintu, ndetse n’ibikorwaremezo bigezweho.”
Yagaragaje ko kuri Afurika, icyuho mu bikorwa remezo atari ikibazo cy’iterambere gusa, ahubwo ari ikibazo gikomeye kigira ingaruka ku bushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri nduhungirehe yashimangiye ko amashanyarazi ari yo akiri imbogamizi cyane mu bihugu bya Afurika.
Ati “Kubona amashanyarazi biracyari imwe mu mbogamizi zikomeye Afurika ifite. Nyamara, ni kimwe mu byafasha umugabane kugera ku mahirwe akomeye y’iterambere.”
Yagaragaje ko ibi gusa bidahagije, hanakenewe ko Afurika yita ku baturage bayo no guteza imbere ubushobozi bwabo, hibandwa cyane ku rubyiruko ndetse rugahabwa amahirwe n’ubumenyi bufatika.
Ati “Umutungo w’agaciro igihugu icyo ari cyo cyose gifite ni abaturage bacyo, tugomba guha urubyiruko rwacu ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu bukungu bw’ejo hazaza, cyane cyane mu bumenyi ngiro, ikoranabuhanga, ubuhanga mu by’ubwubatsi, guhanga udushya no kwihangira imirimo.“
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimangiye kwihutisha ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’ukwishyira hamwe kw’Akarere, biri mu bizagena ahazaza ha Afurika.
Ati: “Iterambere n’ubukungu bwa Afurika mu gihe kiri imbere ntibizaterwa n’ibyo dukora gusa, ahubwo n’uburyo tubasha gucuruzanya hagati yacu neza kandi ku buryo bworoshye.”
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga muri gahunda zigamije iterambere rirambye, ukwishyira hamwe kw’akarere, no gusangira ubukungu.









