Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yayoboye ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 byabereye i Grand Hyatt mu Mujyi wa Seoul.
Ni umuhango wabaye tariki 20 Gicurasi 2026 witabirwa b’ingeri zinmyuranye barimo abadiplomate n’abandi batandukanye baturuka ku mugabane wa Afurika no muri Koreya y’Epfo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umubano hagati y’impande zombi.
Ibi birori byabaye byagize umwihariko wo kwitabirwa n’abantu benshi cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe bigenda mu bihe byashize.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yateguye ibi birori ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abambasaderi ba Afurika muri Koreya.
Ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko icyo gikorwa cyagenze neza aho cyitabiriwe n’abarenga 500.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yagize iti “Ibirori by’Umunsi wahariwe Afurika uyu mwaka byagaragaje imbaraga zigenda ziyongera mu mibanire ya Afurika na Koreya y’Epfo binyuze muri dipolomasi, umuco, ubucuruzi hamwe no gukorana hagati y’abantu batandukanye.”
Ku ruhande rwa Koreya y’Epfo, ibyo birori byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun, n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, abashakashatsi n’abandi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya binyuze mu muco, ubucuruzi, guhanga udushya ndetse no gukomeza guhuza abaturage b’impande zombi.
Kimwe mu byaranze ibyo birori ni ukugaragaza umuco w’impande zombi aho ihuriro ry’Abanyafurika riharanira guteza imbere umuco wayo rizwi nka “A-Culture” n’irya Koreya rizwi nka “K-Culture” yombi yamuritse ibikorwa birimo umuziki, imideli bishimangira ibyo buri muco wihariye.
Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kandi babashije kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu bihangano nk’imbyino.
Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko Afurika na Koreya y’Epfo bifite byinshi bihuriyeho bishobora kubaka ubufatanye burambye bushingiye ku bukungu, umuco, ikoranabuhanga no guteza imbere urubyiruko.
Ikindi cyabaye muri ibyo birori ni uguhuza abaturage ba Afurika baba muri Koreya binyuze muri iyo dipolomasi bashobora kuganira no kumenyana ku buryo bashobora kugira imikoranire.














