RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL yatsinze FUS de Rabat yo muri Maroc, amanota 95-72 mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026.
Uyu mukino wanakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, witabirwa kandi n’abakunzi benshi ba Basketball bari buzuye BK Arena yakira abasaga ibihumbi 10, dore ko amatike yose yari yaguzwe.

RSSB Tigers yafashijwe kubona intsinzi n’abarimo Leonard Randall watsinze amanota 38 muri uyu mukino, Ntore Habimana watsinze 13 na Ndayisaba Dieudonne watsinze 10.

Aya makipe azakina umukino wo kwishyura ku Cyumweru saa 18:00 muri BK Arena, hamenyekanye iyerekeza muri 1/2.
FUS de Rabat izaba isabwa gutsinda yashizemo ikinyuranyo cy’amanota aruta ayo RSSB Tigers yayirushije, mu gihe RSSB Tigers yo izaba ifite impamba y’amanota 23, isabwa kudatsindwa icyo kinyuranyo.

Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Dennis Mwenuka, yavuze ko kuba batsinze FUS Rabat ku kinyuranyo cy’amanota 23 ari intambwe ikomeye ariko bitazatuma birara ku mukino wo kwishyura uzaba ku cyumweru.
Ati: “Yego ni byiza kuba twatsinze ku kinyuranyo cy’amanota ari hejuru ya 20 ariko ntabwo byari byarangira kuko haracyari undi mukino kandi byose byashoboka kuko bashobora kudutsinda ku kinyuranyo cy’amanota 30.”
Uyu mukino waryoheye ijisho kubera imikinore myiza y’abakinnyi ba RSSB Tigers barushaga cyane FUS, wahujwe n’imuidagaduro kuko mu karuhuko k’igice cya mbere, abawukurikiye bataramiwe n’ Umuhanzi Bien Aimé wo muri Kenya.


Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bake mu Rwanda, yishimanye na bo mu ndirimbo zirimo Suzana, Ayayah yakoranye na Element Eleeh n’izindi.
Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwo AS Ville de Dakar yo muri Sénégal yatsinzemo Al Ahly yo mu Misiri amanota 93-90.

Ni ku nshuro ya mbere iyo kipe yo muri Senegal ikinnye imikino ya nyuma ya BAL iri gukinwa ku nshuro yayo ya gatandatu. Irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura kugira ngo igere muri 1/2.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, harakomeza imikino ya 1/4, aho Club Africain izacakirana na Al Ahly yo muri Libya saa 15:00, Petro de Luanda ikine na Dar City yo muri Tanzania saa 18:00, yose ibere muri BK Arena.
U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma ya BAL ku nshuro ya gatanu muri 6 ikinwe, harimo iyo muri 2021, 2022, 2023, 2024, na 2026. Amakipe 8 yasoje amatsinda ni yo ari guhatanira i Kigali.
Andi mafoto ( RSSB Tigers Vs FUS Rabat)






Al Ahly Vs Ville de Dakar (AMAFOTO)

















