sangiza abandi

APR FC yasubiriye Rayon Sports iyitwara igikombe cy’amahoro (AMAFOTO)

sangiza abandi

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 2026, itsinze Rayon Sports FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.

Ni icya kabiri itwaye yikurikiranya nyuma y’icyo yegukanye muri 2025, na cyo yatwaye Rayon Sports ubwo yayitsindiraga ibitego 2-0 muri iyi stade. Kibaye kandi icya 15  cy’amahoro muri rusange iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yegukanye.

Ni igikombe kandi gisanze icya shampiyona kuko iyi kipe ni yo iyoboye izindi muri BK Pro League 2025/2026.

Uko umukino wagenze

Igice cya mbere cyawo, APR FC yacyihariye ariko ntiyahirwa n’izamu, nyamara Rayon Sports yo ibyaza amahirwe umusaruro ibona penaliti yayihesheje igitego ifungura amazamu mbere.

Ni penaliti yaturutse ku ikosa Hakizimana Adolphe urinda izamu rya APR FC yakoreye Ndikumana Asman wa Rayon Sports, wari wahawe umupira mwiza na Tonny Kitoga asigaje gushyiramo igitego, umuzamu arasohoka amukorera ikosa.

Umusifuzi Rulisa Patience yahise atanga penaliti nta gushidikanya, iterwa na Ndikumana Asman wayishyize neza mu rushundura, yandika igitego cya mbere cya Rayon Sports, amakipe asoza igice cya mbere Gikundiro iyoboye.

Bakiva kuruhuka, byasabye iminota itanu gusa ngo APR FC yishyure iki gitego, bikozwe na William Togui Mel watsinze igitego cy’umutwe ku munota wa 50, ku mupira mwiza wari uhinduwe na Djibril Ouattara mu ruhande rw’iburyo. Uyu mupira wari uremereye cyane, Kwizera Olivier yagerageje kuwukuramo biranga umujyana mu rushundura.

Umukino wahise uhindura isura, amakipe yombi atangira kurwana no kubona igitego cya kabiri nubwo bitakunze. Abatoza bashakishije ibisubizo ku ntebe y’abasimbura ngo barebe ko hari icyakorwa ngo igitego kiboneke dore ko gusimbuza kwinshi kwibandaga mu busatirizi cyane cyane kuri APR FC.

Ku munota wa 66, Umutoza Abdelahim Teleb, yakuyemo Memel Dao na Mugisha Gilbert, ashyiramo  Yousif Daouda na Hakim Kiwanuka. Yongeye kandi gusimbuza ku  wa 76, akuramo Ruboneka Jean Bosco, azana Mamadou Sy ngo afashe ubusatirizi, ku wa 86 akuramo Togui Mel watsinze, azana Denis Omedi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uretse Mugisha Didier wasimbuye Aziz Bassane ku munota wa 70, ukundi gusimbuza kwaturutse ku mvune kuko Ramazani Tshimanga yagize ikibazo ava mu kibuga hajyamo Emery Bayisenge.

Aba bose baje bafatanya n’abandi ariko ntibyagira icyo bitanga kuko umukino warangiye ari cya gitego 1-1, berekeza muri penaliti ngo zibe azi zo zigena uwegukana iki gikombe gitanga itike ya CAF Confederations Cup.

APR FC yitwaye neza muri izi penaliti yinjiza enye, Rayon Sports yinjiza ebyiri gusa. Umunyezamu Kwizera Olivier wateye iya kabiri yayihushije, anatsindwa indi. APR FC, yinjirijwe penaliti na Hakim Kiwanuka, Byiringiro Jean Gilbert, Kapiteni Niyomugabo Claude, na Denis Omedi. Ni mu gihe ebyiri za Rayon Sports zinjijwe na Emery Bayisenge ndetse na Mugisha Didier.

Ni uko APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2025 itsinda uyu mukeba 2-0, kikaba icya gatatu mu myaka 10 iheruk, ariko kikaba icya 15 mu mateka yayo.

Yagihawe giherekejwe na sheki ya Miliyoni 12 Frw, n’imidari y’sihimwe. Bagishyikirije Umuyobozi wayo w’icyubahiro, General Mubarakh Muganga, n;abandi bayobozi, ndetse bishimana n’abafana bari baje ku bwinshi.

Uretse kuyitwara ibikombe, Rayon Sports ntiratsindira APR FC muri Stade Amahoro ivuguruye.

Iki gikombe itwaye yaratwaye n’icya shampiyona, gitumye ituke ya CAF Confederations Cup izatangwa hagendewe ku rutonde rwa shampiyona, aho hazarebwa ikipe ya kabiri. Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iri muri uwo mwanya mu gihe habura imikino ibiri.

Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cy’amahoro muri 2023, itsinze APR FC igitego 1-0 itozwa na Haringingo Francis unayitoza ubu.

Mu bagore, iki gikombe cyegukanywe na Rayon Sports W FC yatsinze Police W FC ku mukino wa nyuma. Gikundiro yahawe Miliyoni 8 Frw, Police ihabwa miliyoni 5 Frw. 

Photos:

[fluentform id="3"]