sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Cotonou mu irahira rya Romuald Wadagni

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yageze i Cotonou muri Bénin, aho azahagararira Perezida Kagame, mu muhango w’irahira rya Perezida Romuald Wadagni uherutse gutorwa.

Ibirori by’irahira rya Perezida Romuald Wadagni biteganyijwe kuba kuri uyu wa 24 Gicurasi 2026.

Romuald Wadagni wabaye Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Patrice Talon yatsinze kuba Perezida muri Bénin ku majwi 94% mu matora yabaye ku wa 12 Mata 2026.

Perezida Wadagni ubwo yari Minisitiri w’Imari yagize uruhare rukomeye mu ivugurura ry’ubukungu bwa Bénin cyane cyane mu kongera imisoro yinjira no kunoza imicungire y’imari ya Leta.

Afatwa nk’umwe mu bayobozi bato b’abahanga muri Afurika mu bijyanye n’imari n’ishoramari cyane ko yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imari akaba yaranakoze mu bigo mpuzamahanga by’imari nka Deloitte mbere yo kwinjira muri politiki.

Wadagni agiye kuyobora Benin muri manda y’imyaka irindwi iri imbere aho asimbuye Patrice Talon wari perezida w’iki gihugu.

Umubano w’u Rwanda na Bénin usanzwe uhamye kandi ukomeye aho ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubutwererane. Ibihugu byombi bishyize imbere ubufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano, ubukungu, n’imiyoborere.

Mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubucuruzi, Bénin yavanyeho viza ku Banyarwanda n’abandi Banyafurika. Ibi byaje bikurikira icyemezo nk’icyo u Rwanda rwafashe.

Mu ruzinduko rw’Abakuru b’Ibihugu byombi , hashyizwe umukono ku masezerano 9 y’ubufatanye arimo ayo gukuraho uburyo bwo gusoresha ibicuruzwa kabiri.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Cotonou mu irahira rya Romuald Wadagni

Photos:

[fluentform id="3"]