sangiza abandi

Tariki 25 Gicurasi 1994: Interahamwe zishe Abatutsi bari barwariye muri CHUK n’abandi bari bahahungiye

sangiza abandi

Tariki 25 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 49 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 145 mu minsi igize umwaka.

Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umunsi nk’uyu mu 1994, Jenoside yakomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, ni bwo yemeje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Uwo munsi, Komisiyo mpuzamahanga y’Abanyamategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yakwagura inshingano z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia zikagera no ku Rwanda.

Ni na bwo kandi Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatangaje ko kutohereza ingabo mu Rwanda byabaye gutsindwa kwa Loni n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.

Ku itariki 25 Gicurasi 1994, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, Iqbar Riza, wari mu ruzinduko mu Rwanda, yabonanye n’abahagarariye leta y’abicanyi ku ihagarikwa rya Jenoside ariko ntibyagira icyo bitanga. Iqbar Riza yabasanze mu ndiri yabo i Gitarama aho bari bakambitse.

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, ni bwo yemeje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Photos:

[fluentform id="3"]