Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Benin, abashimira uruhare rwabo mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu 25 Gicurasi 2026.
Muri ibi biganiro Minisitiri Nsengiyumva yashishikarije Abanyarwanda baba muri Benin gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe y’ubuhahirane n’iterambere bisanzwe biri hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, ari i Cotonou aho yari yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni watsinze amatora ku majwi 94%.
Uyu muhango w’irahira wabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2026 aho wari witabiwe n’abandi bayobozi b’ibihugu na za guverinoma baturutse hirya no hino muri Afurika no mu bindi bihugu bitandukanye.
Umubano w’u Rwanda na Bénin usanzwe uhamye kandi ukomeye aho ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubutwererane. Ibihugu byombi bishyize imbere ubufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano, ubukungu, n’imiyoborere.
Mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubucuruzi, Bénin yavanyeho viza ku Banyarwanda n’abandi Banyafurika. Ibi byaje bikurikira icyemezo nk’icyo u Rwanda rwafashe.
Mu 2016 uruzinduko rw’uwari perezida w’iki gihugu, Patrice Talon rwabaye imbarutso y’umubano mushya ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi.











