sangiza abandi

Inkotanyi zarantahanye – Minisitiri Uwimana yasangije ubuhamya bw’ubuhunzi no guhunguka

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasangije ubuzima bw’ubuhunzi yabayemo atinya gutahuka mu Rwanda, ashimira Inkotanyi zamutabaye ndetse na Perezida w’Igihugu wamugiriye icyizere.

Ni amateka yasangije ubwo bari mu kiganiro cyahuje abanyamuryango ba Unity Club, cyabaye mu Cyumweru cyashize.

Minisitiri Uwimana yavuze uburyo bamaze imyaka irenga ibiri barahungiye i Mugunga, aho babagaho mu buzima butoroshye, ndetse aza kuhabyarira umwana.

Avuga ko ubwo bari mu nkambi inyenzi zaje kubacyura we agafata umwanzuro wo kwanga gutaha.

Ati “Njyewe natekerezaga ko ndi MRND, mwene Rusimbukana niko Papa yitwaga, nkumva inyenzi n’ingengabitekerezo yo kumbaga bari bumbage, ndavuga njye ntabwo nshobora gupfa mbazwe nzapfa ngenda.”

Minisitiri Uwimana akomeza avuga ko yahunganye n’umwana umwe na musaza we muto w’imyaka 11 wari warabasuye, umugabo we nawe ajyana n’undi mwana.

Ati ” Umunsi wa mbere tukigenda umugabo twahise tuburana, asigarana umwana mukuru njye njyana agahinja n’uwo musaza wanjye, umugabo muheruka aho, umwana yarafite naje kumubona muri 2003.”

Akomeza avuga ko mu guhunga bamaze igihe kinini ahitwa Tingitingi, muri Zaire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho inyenzi zaje kuhabasanga, bakomeza kugenda mu mashyamba arimo imigezi minini.

Bamaze kwambuka iyo migezi baje kugera mu midugudu, ariko kubera ubuzima bubi abantu benshi barahapfira, avuga ko abandi baje gukomeza kugenda ariko kubera musaza we waje kurwara bituma we ahaguma.

Minisitiri Uwimana avuga ko nyuma inyenzi naho zaje kuhagera, noneho ziri gutanga amafaranga y’amadorari ku bantu kugirango bababwire aho umunyarwanda wese ari.

Avuga ko icyo gihe yasize ibyo yari afite byose byerekana ko ari Umunyarwanda, akomeza guhunga kugeza ubwo yaje guhura n’umuntu uvuga Ikinyarwanda wamufashije kugera ahantu hari abitegura guhunguka, ndetse batwawe n’indege z’Inkotanyi.

Ati ” Ndashima ko Inkotanyi zampaye ‘lift’ igaruka.”

Avuga ko bageze i Kigali, bajyanywe mu bitaro bya CHUK, aho bajyaga kondorwa, aho yahavuye yerekeza i Kamonyi iwabo, ahasanga Se, Nyina ndetse n’abarumuna be barasubiye mu ishuri.

Akomeza avuga ko yaje kujya mu ngando zajyagamo abantu bari barize, zaberaga i Nyakinama, avayo yerekeza i Kigali gushaka akazi, aho yaje kukabona muri Banki Populaire, akomeza ubuzima bwo kwiyubaka no gukira ibikomere kugeza umunsi wa none ari mu mwanya wa Minisitiri mu gihugu.

Yashimiye Perezida Kagame icyizere yakomeje kumugirira mu gihugu, asaba Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose, ndetse n’Abanyarwanda bari hanze bananiwe gutahuka, abasaba kuza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati ” Ndangirango mbwire noneho abari hanze bakirukanga.. u Rwanda rwanyakiriye njyewe Consolée ruteze amaboko, ruracyabashaka ngo muze twubake Igihugu cyacu.”

Minisitiri Uwimana Consolée yasangije ubuzima bw’ubuhunzi yabayemo kugeza yongeye gutahuka abifashijwemo n’Inkotanyi.

Photos:

[fluentform id="3"]