Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu, abayobozi batandukanye n’intumwa zaturutse hirya no hino muri Afurika mu kwizihiza Umunsi wa Afurika, barebera hamwe ejo hazaza h’uyu Mugabane mu guteza imbere abawutuyeho.
Ni umuhango wabereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku ruhande rw’Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026 (AfDBAM2026).
Iyi nama iri kuba kuva ku wa 25 – 29 Gicurasi 2026, yiga ku hazaza h’iterambere ry’imari n’ubukungu bwa Afurika ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu mugabane.
Umuhango wo kwizihiza Umunsi wa Afurika wabereye mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama cya Kintélé kizwi nka Mfoa Plenary Hall, aho bagaragaje ubufatanye, ubumwe n’indangagaciro bizakomeza guhesha Afurika icyerekezo cy’iterambere rirambye.
Muri uwo muhango, habaye ibikorwa bitandukanye birimo imurikamuco rigaragaza imyambaro n’umuco gakondo Nyafurika ndetse n’ugezweho, ndetse n’igikorwa cyiswe “Words for Africa”, aho abayobozi batandukanye basangije ibitekerezo byabo ku hazaza ha Afurika n’icyo bifuza ku mugabane.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi kandi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, Fidelis Mironko, na we yitabiriye kwizihiza umunsi wa Afurika, agaragaza ko hari intego yo kubaka umugabane urangwa n’amahoro, iterambere n’ubumwe.
Mu butumwa bwe, yavuze ko ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’Abanyafurika bigomba guhora biranga uyu Mugabane, ashimangira ko hakenewe gukomeza gushyigikira ibihuza Abanyafurika no guha agaciro ubudasa bw’ibihugu n’umuco bitandukanye bigize uyu mugabane.
Ati “Ubumwe ni kimwe mu biranga Afurika. Tugomba gukomeza kubaka ku mbaraga z’ubufatanye no gukomeza guhuza Abanyafurika, mu gihe tunubaha ubudasa bwacu.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, na we yifatanyije n’abandi kwizihiza uyu munsi, agaragaza ko uyu ari umunsi wibutsa Isi yose imbaraga Afurika ifite mu bukungu, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’iterambere rirambye.
Mu butumwa nawe ashimangira ko Afurika ari umugabane ufite umutungo kamere mwinshi, ubudasa ndetse n’urubyiruko rwinshi rufite ubushobozi bwo guhindura Isi.
Yashimangiye ko Afurika ifite abaturage bakiri bato benshi kurusha indi migabane ku Isi, ndetse ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 umuntu umwe muri bane ku Isi azaba ari Umunyafurika, ibintu avuga ko bizatuma uyu mugabane ukomeza kugira uruhare rukomeye mu biganiro mpuzamahanga ku guhanga udushya, ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga.
Umunsi wa Afurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kwibuka ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU) washinzwe mu 1963, waje kuvamo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), hagamijwe gushimangira ubumwe bw’Abanyafurika no guteza imbere umugabane.











