Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 33 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026.
Ibitego byombi byabonetse mu gice cya Kabiri, byatsinzwe na Ndikumana Asman ndetse na Aziz Bassane winjiye asimbuye, byafashije Rayon Sports FC gufata umwanya wa Kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55, ikaba iya Kabiri mu z’imbere mu gihugu nyuma ya APR FC.
Ibi byayihaye ikizere cyo kuzaboneka mu makipe abiri ya mbere y’u Rwanda maZe ikabona itike ya CAF Confederations Cup.
Ni byo yari yaje gukina iharanira kuko yabanjemo 11 beza bashoboka ndetse yari yagaruye Ndayishimiye Richard mu kibuga hagati, utarakinnye umukino uheruka batsinzwemo na APR FC.
Yakinnye umukino mwiza ndetse igerageza uburyo bwinshi mu mukino, aho igice cya mbere cyaranzwe ahanini no kwiharira umupira kwa Rayon Sports ariko itabaye nziza imbere y’izamu, kuko Rutahizamu Asman wahawe imipira myinshi atabashije kuyibyaza umusaruro.
Gusa yashoboraga gutsinda ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Daouda Baleri, yakuyemo igitego byabazwe atabara ikipe ye.
Icyakora, mu gice cya kabiri Rayon Sports yitwaye neza, rutahizamu Ndikumana Asman abyaza umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 59 afungura amazamu yiyunga n’abafana batari bishimiye uburyo bwinshi yahushije.
Iki gitego nticyari gihagije kuko Bugesera FC yari yakangutse yatangiye kurema uburyo ndetse Kwizera Olivier yakuyemo igitego cyabazwe mu minota isatira iya nyuma .
Umutoza wa Rayon Sports FC wari watekereje neza akazana Aziz Bassane asimbuye Mugisha Didier, yabonye igisubizo kuko uyu musore yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 89 gishimangira intsinzi, ku mupira yahawe na Tambwe Gloire wanabaye umukinnyi mwiza w’umukino.
Ibi bitego byombi, byahesheje Rayon Sports kongera icyizere cyo kubona itike ya CAF Confederations Cup, kuko yarushije Kiyovu Sports babihanganiye amanota atatu, mu gihe umukino wa nyuma wa Shampiyona uzabahuza bombi bagahangana.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026 saa 19:00, uzasiga hamenyekanye ibona iyi tike ikiyunga kuri APR FC zigahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.
Ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 55 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 52, Bugesera yatsinzwe ikaba yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 41, na yo ishaka kuzaza mu makipe 8 yo mu Rwanda azahembwa.










