Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ipeti rya AIP [Assistant Inspector of Police] ku ba polisi 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, barimo abari basanzwe ari abapolisi bongerewe ubumenyi ndetse n’abandi bashya binjiye muri Polisi y’Igihugu.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi giherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Witabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda n’abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu birimo Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrika, Eswatini, Gambia, Kenya, Liberia, Qatar, Seychelles, Botswana, Mozambique, Sudani, Zimbabwe, Tanzania n’ahandi, bigaragaza imikoranire myiza n’ubufatanye bimaze igihe hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu.
Umuyobozi Mukuru w’iri shuri rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yashimiye Perezida Kagame witabiriye uyu muhango wo gutanga ipeti, wanahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Yavuze ko aba banyeshuri batangije amasomo ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, bakaba barangije ari 436, barimo abagabo 327 n’abagore 109.
Abarangije bagabanyijwe mu byiciro bitanu: Icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuri 124 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 172, bari basanzwe ari abapolisi bato, barimo Abanyarwanda 163 n’abandi 9 baturutse muri Seychelles.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abanyeshuri 86 bavuye mu buzima bwa gisivile, binjiye muri aya mahugurwa ya Polisi , naho icyiciro cya kane kigizwe n’abanyeshuri 50, barimo 30 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS Rwanda) ndetse na 20 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Icyiciro cya gatanu kigizwe n’abanyeshuri 4 bakoreye amahugurwa y’aba ofisiye bato muri Singapore no mu Misiri.
CP Rafiki Mujiji yavuze ko mu gihe bamaze biga, aba banyeshuri bahawe ubumenyi n’ubushobozi bwo mu rwego rw’umwuga, imyitwarire myiza ndetse n’imikorere ijyanye n’igihe, ibafasha mu kazi kabo.
Ati “Nyuma y’isuzuma ry’ubumenyi bakorewe n’imbaraga n’umwete bagaragaje mu masomo yabo, dufite icyizere ko bazitwara neza mu mirimo ibategereje.”
Yakomeje ashimira Perezida Kagame ku nkunga ahora aha iki kigo n’icyerekezo cyatumye gikomeza gutera imbere.
Ati “Icyerekezo gihamye, umurongo n’inkunga iki kigo gihabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, byatumye gikomeza gutera imbere mu bikorwaremezo no gutanga amahugurwa afite ireme kandi ajyanye n’igihe.”
Yasoje ashimira ababyeyi n’imiryango y’aba banyeshuri kubwo kubashyigikira mu guhitamo gukorera igihugu binyuze muri Polisi, NISS na RIB, anabasaba aba banyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga aho bazaba bakorera hose.























