Perezida Kagame yashimiye aba ofisiye barenga 400 binjiye muri polisi y’Igihugu y’u Rwanda, abibutsako ko amahugurwa bari bamazemo umwaka bategurwa agomba kuba yarabafashije gusobanukirwa neza icyo gukorera Igihugu n’abaturage bivuze.
Ni mu butumwa yabageneye kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kuyobora umuhango wo kwambika ipeti aba ba ofisiye 436 basoje amahugurwa bari bamazemo umwaka mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Ni umuhango waranzwe n’akarasisi n’indi myiyerekano ku rwego rwa polisi yakozwe n’aba ba ofisiye bashya, bagaragaza ibyo batojwe mu gihe bamaze i Gishari hagamijwe kurwanya ibyaha mu bwoko butandukanye.
Perezida Kagame yashimiye ba ofisiye bato basoje amahugurwa abinjiza muri polisi y’u Rwanda, abibutsa ko ibyo bigishijwe muri aya mahugurwa yari amaze umwaka bizagaragarizwa mu bikorwa bagiyemo.
Yabibukije ko aya mahugurwa atabateguye mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo n’indangagaciro zibafasha gusobanukirwa neza akazi bagiyemo.
Ati ” Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera Igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira imiryango y’aba bapolisi, ku cyizere n’ubundi bufasha bahaye abana babo.
Ati “Kandi ntibirangirira ahangaha muzakomeza mubafashe n’igihe bari mu kazi.”
Yongeyeho ati ” Kuba mwarabashyigikiye byabongereye imbaraga, bibakomeza umutima kandi byagize uruhare rufatika mubyo bagezeho byagaragaye uyu munsi.”
Muri uyu muhango wahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda, Perezida Kagame yasabye ko iyi sabukuru yongera kubabera umwanya wo kwisuzuma no kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga urwego rwa polisi.
Ati ” Kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara, mu kazi mukorera Igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi nibyo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bishinga imizi.”
Umukuru w’Igihugu yashoje yifuriza akazi keza abarangije amasomo, abasaba gukomeza kuzuza neza inshingano bahawe.
Ati ” Akazi ko katangiye uyu munsi.”




















