sangiza abandi

Gatsibo:Abaturage babangamiwe n’itsinda ry’abiyita imparata ribangiriza imyaka

sangiza abandi

Abatuye mu kagali ka Kanyangese umurenge wa Rugarama w’akarere ka Gatsibo bavuga ko itsinda ry’insoresore ziyita imparata zibabangamiye, kuko zirara mu myaka yabo maze zikayangiza zicukuramo amabuye.

Imyaka yiganjemo imyumbati amasaka n’urutoki, niyo abazwi nk’imparata barimbaguye. Aba baturage bagaragaza ko bahinze imyaka yabo , nyuma abitwa imparata bacukura amabuye baraza birara mu myaka irimo amasaka imyumbati n’ibindi maze bararandura bacukura bashakisha amabuye.

Igiteye impungenge aba baturage ngo ni uko izi mparata ziba zigizwe n’insoresore nyinshi kandi zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro udufuni,ku buryo umuturage atatinyuka kubegera ndetse n’ubavugishije ngo bamutera ubwoba

Izi mparata ngo usibye abashinzwe umutekano bafite imbunda , ngo nta rundi rwego rujya rushobora kubakanga ngo babe bahagarika ibikorwa byabo.

Iki ngo ni ikibazo kizwi n’inzego zose abaturage bahora batakira ,ariko ntihagire igikorwa kuko ubuyobozi bubasaba gukora urutonde rw’ibyangijwe ariko ntibabone igisubizo, bakifuza ko iri tsinda ry’imparata ryafatirwa ingamba zikomeye abaturage bakabona umutekano mu mitungo yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama yabwiye Radio1 ko abamaze gufatwa bahagarariye izo mparata bagiye kuryozwa ibyangijwe byose.

Gitifu Muhizi Toussin yagize ati”Turi kugenda tuzifata zose, nk’ejo bafashe eshanu, mu gihe cyashize bafashe 10,ntabwo bava mu butabera batabanje kwishyura ibyo bangije kuko umuturage aba yaharenganiye”

Usibye gufashwa kwishyurwa imyaka izi mparata zangije , abaturage basaba ko bafashwa no gusubiranya ubutaka bwangijwe n’izi mparata zikorera ubucukuzi bw’amabuye ku ngufu mu mirima y’abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]