Abatuye mu Mujyi wa Kigali, bakunda imyidagaduro ndetse n’imikino bagiye kugira impera z’icyumweru zidasanzwe, aho muri uyu Mujyi wa Kigali umaze kuba ikimenyabose hategerejwemo ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga, ibirori ndetse n’imikino ikomeye, bizafasha buri wese gusoza icyumweru neza.
Ni weekend ya nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi 2026, yewe uretse n’ibyo ni amatariki meza kuko benshi bafite akazi gahembwa ku kwezi bamaze kwakira imishahari, ibi bizatuma barushaho kwishima ndetse bakidagadura nta birantega yo mu mufuka.
Byakarusho ntabwo ari weekend ibogamiye ku ruhande rumwe, kuko abakunda imyidagaduro irimo kubyina, umuziki n’ibindi barisangamo ndetse n’abikundira imikino baribonamo, bikaba akarusho ku babikunda byombi.
Reka duhere gato ku munsi wo ku wa Kane, benshi bakunda kuvuga ko ariwo ubinjiza muri ‘mood’ ya weekend. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane hateganyijwe ibitaramo by’Iseka rusange rya Gen-Z Comedy.
Ni ibitaramo bibera muri Camp Kigali, bihuriramo abanyarwenya batandukanye. Ku ruhande rw’umutumirwa haraba hari umuhanzi Nyarwanda ukunzwe n’abatari bake, Mike Kayihura aho araza kuba ari kumwe n’abaraperi babiri, Ish Kevin uherutse gushyira hanze indirimbo iri kubica bigacika yise ‘Kisumba’ na Bushali.
Mbere yo kwerekeza muri Gen-Z Comedy hari imikino y’irushanwa rya Basketball African League iri bukinwe n’abagore ku isaha ya saa 4PM, ndetse abayitabiriye barataramirwa n’umuhanzi Juno Kizigenza.
Iri bukurikirwe n’umukino wo mu cyiciro cy’abagabo uri buhuze ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly Ly yo muri Libya bahatanira kujya ku mukino wa nyuma wa BAL 2026, abawitabiriye nabo bari butaramirwe n’umuraperi Ish Kevin.
Reka twinjirane mu mpera z’Icyumweru.
- Igitaramo cya Shallipopi
Umuhanzi, umuraperi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, ukomoka muri Nigeria, Crown Uzama uzwi cyane nka Shallipopi, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali, kuri Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’uruganda rwa SKOL Malt, Intore Entertainment na Groove Kigali, kizaba ku mugoroba, kwinjira itike ya make ni ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 50 Frw muri VIP, mu gihe ameza ariho abantu 6 ari ibihumbi 600 Frw.
Shallipopi yavukiye mu Mujyi wa Benin muri Leta ya Edo muri Nigeria ku wa 12 Mata 2000. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2023 mu ndirimbo “Elon Musk”, yaririmbye izindi zirimo “Ex-Convict”, “ASAP”, “Destructive” ndetse na “Laho” ikunzwe cyane muri iki gihe.

2. Strictly Soul
Ku wa Gatanu kandi hateganyijwe igitaramo cyangwa se ibirori bya Strictly Soul, bizabera muri Radisson Blue kuri KCC (Rooftop), kuva saa 7PM kugeza 1:30AM.
Ni ibirori byo kuririmba no kubyina indirimbo zo mu njyana ya R&B, byatangiriye muri Afurika y’Epfo mu gihe cya COVID-19, nyuma bigenda byaguka bigera no mu Rwanda. Kuri iyi nshuro bizaba biyobowe na DJ Akio afatanyije n’abandi ba DJ barimo Feelgoodkru, Just Senshi na Hottempah.
Abashyushyarugamba bazayobora ibi birori kuri iyi nshuro ni Iraguha uzwi nka Lady Bicu hamwe na Zuba Mutesi, ni mu gihe umuhanzi uzasusurutsa abitabiriye ari Bensoul wo muri Kenya.`
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 35 Frw, akaba aboneka ku rubuga rwa Strictly Soul Kigali Hustlesasa.

3. Igitaramo Umudende
Nanone kuri uyu wa Gatanu, mu nyubako ya Kigali Universe hari igitaramo cy’umuhanzi Jules Sentore yise “Umudende”, aho azataramira abakunzi be mu ndirimbo n’imbyino zigaragaza urwego umuziki gakondo ugezeho.
Izina “Umudende” yarihaye album yashyize hanze ku wa 1 Kanama 2025, ubusanzwe rifite inkomoko mu mateka y’u Rwanda, aho ryari impeta yambarwaga ku kuboko ihabwa intwari zagize uruhare rukomeye ku rugamba.
Iyi album iriho indirimbo 12 zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’abahungu”, “Juru ry’inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda”, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

4. Igitaramo cya Olamide
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi, hari igitaramo cy’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Olamide Baddo uzwi cyane nka Olamide, akaba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane mu muziki wa Afurika, aho yashinze inzu itunganya umuziki ya YBNL Nation, yafashirijemo abahanzi barimo Fireboy DML, Asake n’abandi.
Olamide ategerejwe mu gitaramo cye cya mbere i Kigali kizabera mu nyubako ya Zaria Court, cyiswe “Party Next Door kizaba ku ruhande rw’imikino ya Basketball Africa League iri kubera i Kigali kuva 22-31 Gicurasi 2026.
Olamide akunzwe mu ndirimbo zirimo “Wo!”, “Rock”, “Motigbana” na “Shakiti Bobo”, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Come Kulosa’ yakoranye n’umuhanzi Shoday ndetse na ‘Zion’ yakoranye na Teni.

5. Umukino wa nyuma wa Champions League
Ku Cyumweru, hateganyijwe umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza ikipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain zose zisanzwe zifitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.
Uyu mukino uzerekanirwa kuri KCC hejuru (Rooftop), ndetse bizahurirana n’ibirori by’umunya-w’umuraperi akaba n’umuvangamiziki, Obinna Levi Ajuonuma uzwi nka Dj Obi, ibi birori byo kumva indirimbo no kubyina injyana zigezweho bizwi nka Obis’ house.
Itike yo kujya kureba uyu mukino ni ibihumbi 35K amatike ari kugurishirizwa ku Sinc.events, umubare ntarengwa ni abantu 100.
Iyi mikino kandi izerekanirwa kuri Kigali Universe isanzwe imenyerewe mu kwerekana imikino, aha hazaba hateraniye by’umwihariko abafana ba Arsenal, bagiye gushyigikira ikipe yabo bakunda.

6. DJ Etania azacuranga kuri Atelier du Vin
Muri resitora ya Atelier du Vin, hateganyijwe igikorwa cya Brunch Kigali Experience, kizahuza abakunzi b’imyidagaduro, basangira amafunguro bumva n’umuziki babifashijwemo n’umuvangamiziki ukomoka muri Uganda, Dj Etania.
7. Imikino ya nyuma ya BAL
Mu gusoza weekend, hazaba umukino wa nyuma wa Basketball Africa League, uzahuza ikipe y’u Rwanda ya RSSB Tigers n’ikipe izaba yakomeje mu mikino ibanziriza iya nyuma hagati ya Petro de Luanda na Al Ahly Ly iteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Muri iyi mikino abahanzi Olamide ukomoka muri Nigeria na Abigael Chams wo muri Kenya bazasusurutsa abazitabira uwo mukino. Amatike yo gukurikirana uyu mukino wa nyuma wa BAL ari ku rubuga rwa Ticqet.









