Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 36 bahize abandi mu marushanwa yo kwandika inkuru azwi nka “Kigali Public Library Writing Competition”, bahawe ibihembo birimo imidali, amagare, telefone na mudasobwa.
Ni igikorwa cyabereye ku Isomero Rikuru rya Kigali (Kigali Public Library) riherereye i Kacyiru, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Aya marushanwa amaze imyaka itanu ategurwa na Kigali Public Library ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, agamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana bari mu mashuri hirya no hino mu Gihugu.
Uyu mwaka, aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 5.637 baturutse mu mashuri 350 yo mu turere 30 twose tugize u Rwanda, aho abanyeshuri 36 baturuka mu mashuri 26 ari bo babashije guhiga abandi mu byiciro bitandukanye.
Abahawe ibihembo bari mu byiciro by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, banditse inkuru mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Uburezi, Irere Claudette, yashimye intambwe iri rushanwa rimaze gutera kuva ryatangira mu 2021, aho ryatangiriye mu turere dutatu gusa rikaba ubu rimaze kugera mu gihugu hose.
Yavuze ko kwandika bifasha abanyeshuri gutekereza, guhanga udushya, kuvuga ibitekerezo byabo no gukemura ibibazo, ashimangira ko uburezi budashingira gusa ku gutsinda ibizamini.
Ati: “Iyo mwandika mu Cyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, muba mwubaka icyizere cyo kwigaragaza no kuvuga ibitekerezo byanyu. Muba muniga uburyo bwo gusobanura neza ibitekerezo byanyu no kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi.”
Irere Claudette yanagaragaje ko muri aba banyeshuri bahembwe, abakobwa ari bo benshi kuko bangana na 61,1% by’abatsinze bose, ibintu yavuze ko bigaragaza icyizere n’ubushobozi biri mu bakobwa b’u Rwanda.
Yashimye kandi abanyeshuri bafite ubumuga bitwaye neza muri aya marushanwa, avuga ko impano iboneka hose iyo umuntu ahawe amahirwe yo kuyigaragaza.
Umuyobozi wa Kigali Public Library, Tessy Rusera, yavuze ko bishimira urugendo rw’aya marushanwa rumaze imyaka itanu, aho umubare w’abayitabira wiyongereye cyane.
Ati “Uyu mwaka twakiriye inyandiko zirenga 5,000. Ni intambwe ikomeye kuri twe kandi igaragaza ko abana bafite ibitekerezo byinshi, ubuhanga n’ubushake bwo kwandika no gusangiza abandi ibyo batekereza.”
Yakomeje ashimira abanyeshuri bagize ubutwari bwo kwandika, ndetse anashimira ababyeyi n’abarimu babafasha gukunda gusoma no kwandika.
Ati “Twebwe biradufasha mu nshingano zacu kuri isomero rusange rya Kigali, ariko binadufasha kugirango abana bacu bazabashe kuvuga inkuru zacu nk’Abanyarwanda, babigeze ku bana b’Abanyarwanda, kandi babigeze no hanze y’umwana w’Umunyarwanda.”
Ibigo bitandukanye byateye inkunga aya marushanwa byagaragaje ko adafasha gusa kubona abatsinze, ahubwo afasha abana kwigirira icyizere, kuvumbura impano zabo no gutinyuka gutanga ibitekerezo byabo binyuze mu nyandiko.
BK iri mu bateye inkunga aya marushanwa binyuze muri BK Group na BK Capital yatanze igihembo kuri aba banyeshuri cyo kubafasha gufungura konti ndetse zishyirwaho amafaranga hagamijwe kubigisha gutangira kwizigamira bakiri bato.
Ibindi bihembo bahawe birimo imidali n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone zigezweho ndetse n’amagare.










