sangiza abandi

Minisitiri Biruta yasabye kongera ubufatanye bw’akarere mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto

sangiza abandi

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’akanama ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda.


Iyi nama yahuje Abayobozi Bakuru ba Polisi, Abanyamabanga Bahoraho, ndetse n’abahagarariye ibihugu bashinzwe ibijyanye n’intwaro nto n’izoroheje mu bihugu binyamuryango bya RECSA.

Mu ijambo rye, Dr Biruta yashimangiye ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye bw’akarere hagamijwe guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ikwirakwizwa ry’intwaro nto binyuranyije n’amategeko, ndetse n’ibibangamira umutekano bigenda bifata indi ntera mu karere.

Yagaragaje kandi uruhare rukomeye rwa RECSA mu guteza imbere amahoro n’umutekano, asaba ibihugu binyamuryango kurushaho gushyigikira ibikorwa bya politiki, ubufatanye mu bya tekiniki, ndetse n’ingengo y’imari, kugira ngo hakomeze gushyirwa mu bikorwa ingamba zihuriweho zikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]