Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, cyagarutse ku ngingo yo gushakira igisubizo ibibazo by’umutekano muke bamaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 30 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kagame, ku rubuga rwa X.
Ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame na Perezida Lourenço usanzwe Ari umuhuza mu biganiro by’u Rwanda na RDC, baganiriye ku buryo bwo gukorana n’abandi ku mugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo by’ikibazo ndetse hasigasirwa n’imikoranire yari isanzwe.
Ni ibiganiro bibaye bikurikira ibyo baherutse kugirana mu ntangiriro z’iki cyumweru, byagarukaga ku mutekano muke wafashe indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma, utesheje ihuriro ry’igisirikare cya FARDC, n’indi mitwe bakorana nka FDLR, Wazalendo n’indi.
Ni imirwano yubuye umutwe, mu gihe ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigamije kugarura amahoro mu karere, byari bimaze igihe bihagaze, nyuma y’uko RDC ihakanye igatsemba ko itazaganira n’umutwe wa M23, ariwo ntandaro y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro hagati ya RDC na M23 ni imwe mu ngingo yari igize amasezerano y’ibiganiro bya Luanda, ndetse yemerwa n’umuhuza w’ibi biganiro, ibi bigarukwaho na Leta y’u Rwanda yemeza ko bigoye ko umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi wagaruka nta biganiro bya Nairobi byabayeho.
Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, mu nama iherutse kuba yiga kuri iki kibazo, aho basabye bakomeje RDC kwemera ibiganiro na M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’intambara ikomeje kugira uruhare ku baturage.







