Kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko, igihango cy’urungano, ryabereye ku Intare Conference Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye iri huriro ryahujwe no Kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kuganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, Twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa”.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iri huriro Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kurangamira ikizaramira u Rwanda nk’ingobyi ihetse abanyarwanda bose,baharanira icyaruteza imbere kandi bitashoboka mu gihe haba hari abakirangwa n’amacakubiri.
Madame Jeannette Kagame yagize ati “Mwebwe urubyiruko n’abari by’uyu munsi mufite umukoro ukomeye wo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano dufite kandi bikajyana n’imibereho myiza mu nzego zose z’iterambere.Mufite byinshi byo guheraho mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’abanyarwanda itajegajega”.
Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko niba rwifuza kuba mu gihugu giteye imbere ,kigendwa n’abafatanyabikorwa bifuza kukigana,abibutsa ko ibi byose bidashoboka kubangikana n’amacakubiri n’ibindi bigamije gusenya.










