sangiza abandi

“Ntimukazane Imana muri Jenoside kuko yakozwe n’abantu ihagarikwa n’abantu”-Tito Rutaremara

sangiza abandi

Umuyobozi mukuru w’urubuga ngishwanama rw’inararibonye mu Rwanda Tito Rutaremara asaba abanyamadini kutavanga Imana na Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko nta mana yayihagaritse ahubwo Jenoside yakozwe n’abantu,ikorerwa abantu kandi inahagarikwa n’abantu.

Tito Rutaremara agaragaza ko inyigisho z’amadini mbere ya Jenoside zitigeze zigira uruhare mu gutanga ubutumwa bw’Imana neza,kuko iyo baza kwigisha urukundo rw’Imana ,nta mukirisitu wari gukora Jenoside ngo yice mugenzi we.Yanagaragaje kandi ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ikanashyirwa mu bikorwa, aba biyita abakozi b’Imana batigeze bahaguruka ngo babyamagane ku mugaragaro.

Mu mashusho ari ku muyoboro wa YouTube wa DAMK TV agaragaramo ari gutanga ikiganiro kuri bamwe mu banyamadini kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Tito avuga ko abakirisitu badakwiye kuzana Imana mu bijyanye na Jenoside aho yagize ati “Ndambiwe n’uko muzana Imana muri Jenoside.Muzi ukuntu muyizana se ? Umuntu aravuga ngo ayi we bantemye ku mutwe,bangira gutya ariko Imana irankiza kandi ubwo bamukiuyeho akaguru,asigara aho.Iyo mana ijya kukureka ngo bagukureho ugutwi bakugire gute none ngo iragukijije,iyo mana ni Imana ya he ?

“Undi ukumva undi yasenze  ngo baratwishe umuryango wange barawumaze ,n’abo duturanye barabamaze ibihumbi bitatu barabyishe byose ariko jyewe Imana yarankijije! Iyo mana itoranya umuntu umwe ikareka ibihumbi bitatu bigapfa ni mana ki ? mwe murumva ari byo?”

Tito Rutaremara yasabye kandi kureka kuvanga Imana mu bijyanye no guhagarika  Jenoside kuko yahagaritswe n’inkotanyi.

“Ukumva umuntu ngo hanyuma ngo Imana igira itya ngo izana inkotanyi ngo zihagarika Jenoside.Ko Imana ishoboye byose kuki itabikoze ngo interahamwe nizamura umuhoro uhere mu kirere ? ko itabikoze ?

“Nyabuna ndabasaba muri Jenoside mukuremo Imana Jenoside yakozwe n’abantu ,ikorerwa abantu ihagarikwa n’abantu”Jyewe nemera abavuga ko Imana itari iri mu Rwanda”.

Tito avuga ko bitumvikana uburyo Imana yari ihari ikareka impinja zikubitwa ku nkuta ,ikareka ababyeyi bajombwa ibiti mu maguru  abandi bagasambanywa bagasigirwa Sida.Kuri we ahubwo ngo yemeranywa n’abavuga ko Imana itari iri mu Rwanda.

Abanyamadini basabwe kutavanga Imana mu bijyanye na Jenoside kuko yahagaritswe n’inkotanyi

Tito Rutaremara yakomeje asaba abanyamadini kwigisha amahoro n’urukundo kuko abantu babaye abakirisitu nyabo nta rwango n’ivangura byaboneka mu bantu kugeza aho bamwe bahemukira abandi bagahekura u Rwanda nk’uko byagenze mu 1994 aho n’abari abakristu bishe kandi bica abakristu bagenzi babo.

Si Tito Rutaremara gusa usaba kutavanga Imana na Jenoside,kuko na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene aherutse kuvuga ko Jenoside itahagaritswe n’Imana ahubwo yahagaritswe n’inkotanyi.

Abishingira ku kuba nta mana yigeze ibuza interahamwe kwica abatutsi,itigeze izambura imihoro ubwo zabatemaga ahubwo Jenoside yahagaritswe n’inkotanyi zaje zirwana zitangira igihugu ndetse bamwe muri bo banahasiga ubuzima bari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]