sangiza abandi

Itangishaka Blaise wari mu mahugurwa y’abatoza muri Spain yatorotse

sangiza abandi

Itangishaka Blaise wari mu banyarwanda 13 bitabiriye amahugurwa y’abatoza mu ikipe ya Atletico de madrid yo muri Esipanye, ntiyatahanye na bagenzi nyuma yo kuyasoza. 

Uyu musore bivugwa ko yatorotse, ntabwo yagarukanye na bagenzi be. Amakuru avuga ko yari ku mwe na bo kugeza ku munsi bagombaga gutahiraho bagaruka mu Rwanda ariko akabura.

Amakuru yatangajwe na B&B Kigali FM, avuga ko bakimara kumenya ko ataragarukanye n’abandi byahise bimenyeshwa Abayobozi ba Atletico Madrid ndetse na Minisiteri ya Siporo. Ni mu gihe abandi bari kumwe bo bageze i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize. 

Itangishaka Blaise yinjiye mu mwuga w’ubutoza nyuma yo gusezera umupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo AS Kigali na APR FC. Yakinnye kandi mu ikipe nto ya Aspire ya Barcelona imyaka 2.

Itangishaka na bagenzi be barimo Haruna Niyonzima, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo, bitabiriye aya mahugurwa kuva ku wa 23 Gicurasi 2026.

Bahagurutse mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi 2026, bajya muri Tanzania gushaka ibyangombwa, nyuma bazerekeza i Madrid muri Esepanye.

Itangishaka Blaise (iburyo) yagumye muri Espanye mu gihe bagenzi be bajyanye mu mahugurwa bagarutse i Kigali.
Itangishaka ari mu banyarwanda 13 boherejwe kujya guhabwa amasomo y’ubutoza muri Esipanye

Photos:

[fluentform id="3"]