sangiza abandi

Gasogi United na yo ntizakomezanya n’Umujyi wa Kigali wayiteraga inkunga

sangiza abandi

Ikipe ya Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino.

Ni nyuma yo kutemera icyifuzo cyawo cyo kwihuriza hamwe kw’amakipe utera inkunga arimo na Kiyovu Sports na AS Kigali.

Perezida  wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yashimiye Umujyi wa Kigali imikoranire myiza bagiranye mu gihe ubufatanye bwabo bumaze.

Ati: “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire mbikuye ku mutima urugendo rwiza twagize, rwashobotse binyuze mu bufatanye hagati ya Gasogi United FC n’Umujyi wa Kigali.”

Muri ubu butumwa bwatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, Pereza KNC wa Gasogi United yashimye uburyo imikoranire y’iyi kipe n’Umujyi wa Kigali, yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwayo no mu guteza imbere impano z’umupira w’amaguru.

Yashimangiye ko ubu bufatanye bugeze ku musozo, bwabaye umusingi ukomeye ku banyempano haba mu kubahindurira ubuzima, kubaha amahirwe atandukanye arimo n’ayo kwiga n’ibindi.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ni bwo Umujyi wa Kigali wamenyesheje amakipe ya Gasogi United, Kiyovu Sports na AS Kigali, kwihuriza mu ikipe imwe.

Ibi byatewe utwatsi na Gasogi United, ndetse na Kiyovu Sports na yo yamaze kumenyeshwa ko itazakomezanya n’Umujyi wa Kigali, wayihaga miliyoni 150 Frw.

Ibi bisobanuye ko AS Kigali ari yo kipe imwe isigaye izafashwa n’Umujyi wa Kigali, ibishobora gutuma ihabwa ahagije kuko nta yandi azaba ahabwa inkunga.

Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yashimiye Umujyi wa Kigali.

Photos:

[fluentform id="3"]