Guverinoma ya Mozambique yemeye ko izatanga amafaranga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zizakenera.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Inocêncio Impissa, aho yavuze Maputo izakomeza kwishyura ikiguzi cyose cyizakenerwa n’Ingabo z’u Rwanda kuko zifatiye runini iki gihugu cyari cyaribasiwe n’imitwe yitwaje intwara.
Yagize ati “Ntabwo nzi ikiguzi cyangwa igihe bazamara, ariko amasezerano azasobanura neza iyi ngingo mu gihe cya vuba, gusa kuba dufite ubu bufasha bituma tukomeza kubaka ubushobozi bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “ “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”
Yavuze kandi ko “Kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bibafasha kubona igihe cyo gukomeza guhugura Abasirikare babo bakagira ubushobozi bwo kurinda umutekano w’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, washyize amananiza ku bijyanye no gukomeza gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga Ingabo za RDF ziri i Cabo Delgado.
Ibi byatumye u Rwanda rugirana ibiganiro na Mozambique birangira iki gihugu cyemeye kwishyura ibisabwa kugira ngo ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado bukomeze.
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.
Kuva icyo gihe hamaze kujyayo ibyiciro bitandukanye.









