Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Paris.
Ni igikorwa cyabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2026
Uru rwibutso rwiswe ‘L’Archive’ rwashyizweho nk’ahantu ho kwibukira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kwigisha amateka yayo hagati y’ibisekuru bitandukanye.
Uru rwibutso rugamije guha icyubahiro no kuzirikana abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Rwanditseho ubutumwa bwo kwibuka amateka, amajwi, ubuhamya n’icyizere by’abazize Jenoside n’abayirokotse. Ubutumwa buriho bwanditswe mu Gifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.
Handitseho kandi amazina y’inzibutso za Jenoside ziri mu Rwanda zirimo urwa Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero, bigaragaza isano iri hagati y’uru rwibutso rwa Paris n’ahandi habumbatiye amateka ya Jenoside.
Ifungurwa ry’uru rwibutso ryashimangiye umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Umushinga wo kurwubaka watangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’Umujyi wa Paris nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’imiryango y’abarokotse Jenoside, harimo Ibuka France.
Uru rwibutso ruherereye Habib-Bourguiba Esplanade ahitegeye Umugezi wa Seine, rwakozwe n’umuhanzi w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, Grada Kilomba.
Grada Kilomba yavuze ko igitekerezo cya mbere yari afite cyari ugukora igishushanyo gifite isura yihariye.
Nyuma yo gusura u Rwanda no guhura n’abarokotse Jenoside ndetse n’abakomoka ku bayizize, yahisemo igishushanyo cyoroheje kandi cyimbitse mu busobanuro, yizera ko ari cyo cyashoboraga kugaragaza neza uburemere bw’amateka yaranze Jenoside no guha icyubahiro abagizweho ingaruka na yo.
Uru rwibutso rugizwe n’inkingi ebyiri z’umukara zakozwe mu muringa (black brass).
Umwanya uri hagati y’inkingi ebyiri zigize uru rwibutso na wo ufite ubusobanuro bwihariye. Benshi bawufata nk’ikimenyetso cy’icyuho cyasizwe n’abishwe muri Jenoside.

Mu gihe u Rwanda n’u Bufaransa bikomeje gushimangira umubano wabyo, uru rwibutso ruzakomeza kuba ikimenyetso gihoraho cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwibutsa inshingano zo kurinda ukuri kw’amateka.








