Abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda bitegura kuba abapilote babigize umwuga muri Kaminuza ya ‘Kent State’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagerageje gutwara indege bwa mbere.
Ni urugendo rwabaye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2026.
Iri shuri risanzwe rizwiho kuba rizobereye mu gutanga abapilote ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu ririmo gufasha u Rwanda gutegura abanyamwuga bazakorera Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.
Aba banyeshuri ni Cedric Hindura, Francis Shyaka, Henry Kenny Hagenimana, Milka Isingizwe na Patricie Mugabo, bose bakaba biga amasomo y’ubupilote bw’umwuga mu Ishuri Rikuru ry’Indege n’Ubwubatsi (College of Aeronautics and Engineering) rya Kent State University.
Kaminuza ya Kent State yatangaje ko ubwo aba banyeshuri bakoraga urugendo hari ikirere cyiza, ndetse babanzaga gukora igenzura ryose risabwa mbere y’uko indege ihaguruka.
Muri iri gerageza rya mbere, buri munyeshuri yatwaye indege yo mu bwoko bwa Cessna, nyuma yo guhaguruka yamaraga mu kirere igihe kingana n’iminota 30.
Aba banyeshuri batoranyijwe mu marushanwa yari ahuriyemo abasaga 2,600 bifuzaga kwinjira muri gahunda yo guhugura ku bijyanye n’ubupilote bw’umwuga ya Kent State University.
Aya masomo bagiyemo ndetse n’amahugurwa ku gutwara indege mu buryo bw’umwuga byatewe inkunga na RwandAir, kandi biteganyijwe ko nyuma yo kurangiza amasomo bazagaruka mu Rwanda bagakorera iyi kompanyi.
Patricie Mugabo yavuze ko kimwe mu bimutera imbaraga zo gukomeza ari ugutera abandi bakobwa bo mu Rwanda imbaraga zo kwinjira mu mwuga wo gutwara indege kinyamwuga.
Yagize ati “Ndashaka kubera urugero abakobwa b’iwacu kugira ngo binjire mu rwego rwo gutwara indege no mu mwuga w’ubupilote, kuko abakobwa bawurimo bakiri bake.”
Francis Shyaka yavuze ko kuba bari muri iyi gahunda bibasaba gukora cyane kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo. Avuga kandi ko kwinjira muri uyu mwuga yabishishikarijwe n’uwo mu muryango we usanzwe ari umupilote.
Aba banyeshuri bazamara imyaka ine muri iyi gahunda y’amasomo, bazasoza bahabwa impamyabumenyi, impushya n’impamyabushobozi zitangwa n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’indege (FAA), zibemerera gukora umwuga w’ubupilote ku rwego mpuzamahanga.
Gahunda yo kubohereza kwiga muri Kent State University iri muri gahunda ya RwandAir yo kongera umubare w’abapilote b’Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, rukomeje kwaguka mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.











