Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yizihije imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge , ukaba ari n’umwaka wa 64 u Rwanda na Amerika bimaze mu bufatanye.
Umuhango wo kwizihiza izi sabukuru wabere i Kigali kuri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kamena 2026.
Witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wakiriwe n’Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Ambasade, John Armiger.
Armiger yavuze ko uyu muhango ushimangira icyerekezo amerika yafashe cyo kubaka ubutwererane hagati yayo n’amahanga by’umwihariko Afurika.
Yashimangiye by’umwihariko ubufatanye bwa Amerika n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubucuruzoi, ikoranabuhanga, uburezi ndetse na dipolomasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika, bwatanze umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima, guhanga udushya, umutekano n’ibindi.
Yagize ati: “Dufatanya mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda, kandi tukaba tubyishimiye.”

Yashimangiye kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuba ku ruhembe mu guharanira kugarura amahoro mu karere by’umwihariko ku bibazo by’u Rwanda na RDC.
Ati: “Amerika ni umuhuza mu mishyikirano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi twizera ko Amerika yadufasha kugarura amahoro arambye mu karere, ikadufasha iba umuhuza uhuza impande zombi ku buryo butabogamye.”
Muri Kamena n’Ukuboza 2025, Amerika yayoboye itegurwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Aya masezerano arebana n’umutekano (gusenya FDLR n’icyizere cyo gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda) ndetse n’ubufatanye mu bukungu.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika ntibushidikanywayo mu nzego zitandukanye
Ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bushingiye ku bikorwa by’iterambere, ubuzima, umutekano, n’ikoranabuhanga
Muri Mata 2024, hafunguwe urubuga ngarukamwaka rw’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika (Rwanda-US Strategic Bilateral Dialogue) byibanda ku nzego z’ubucuruzi, umutekano, politiki, n’ubuzima ndetse bikaganisha no ku masezerano y’ubufatanye.
Muri Gicurasi 2026, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo gukoresha ingufu za nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili.
Mu Ukuboza 2025, u Rwanda na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari ya Amerika, agamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Mu myaka itandukanye, inkunga za Amerika zagiye zifasha mu kurwanya SIDA, malariya, no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, n’ubwo ubu hari imwe mu miryango n’ibigo bitakiri mu Rwanda.
U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022. Ayo masezerano yari agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere, no guhangana n’ibibazo byugarije Isi.
U Rwanda na Amerika kandi byagiye bigirana amasezerano agamije kunoza imibanire y’ingabo z’ibihugu byombi.
Muri 2020, U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare azwi nka Status of Forces Agreement (SOFA) yari agamije kongerera imbaraga imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi muri urwo rwego.










