Ikipe ya Rayon Sports FC yamaze kwinjira mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri iyi mpeshyi ya 2026, yibikaho intwaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/27, n’imikino ya CECAFA Kagame Cup yegereje, ihereye ku b’imbere mu gihugu.
Ku ikubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, Rayon Sports FC yatangaje Ndayishimiye Didier wakiniraga AS Kigali nk’umukinyi wayo mushya.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati ariko ushobora no gukina nka myugariro, yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya AS Kigali, yagezemo mu 2023 avuye muri Heroes FC.


Yananikiye Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17, n’iy’abatarengeje imyaka 20 anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu (CHAN).
Mbere yo gutangaza uyu mukinnyi, Rayon Sports yari yateguje abakunzi bayo yifashishije amashusho, agaragaza umuntu wanze kwitaba terefoni yo muri APR FC nyamara Rayon Sports yamuhamagara akitaba, ibyasaga n’ibyerekana ko ashobora kuba yifujwe n’iyo kipe akayitera umugongo agasanga Gikundiro.
Mu bandi bavugwa ko bashobora kwinjira muri iyi kipe n’ubwo yo nta cyo iratangaza harimo Byishimo Valua ukinira Bugesera FC, Nisingizwe Christian wa Mukura VS, na Muhoza Daniel wari muri Etoile de l’Est.



Icyo aba bakinnyi bahuriyeho ni ukuba bakiri bato kandi bafite impano, bigaragara ko umutoza Haringingo Francis ashaka gushyira imbaraga mu kubaka ikipe y’abanyempano kandi bakiri bato kandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Hanavuzwe ko mu bifuzwa haba harimo Ishimwe Christian ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso n’umuzamu Ndikuriyo Patient bose bakiniraga Police FC, ndetse na Hakizimana Zuberi wakiniraga Mukura VS.


Uretse abanyarwanda, hari amakuru ku bitangazamakuru bitandukanye y’uko hari n’abanyamahanga iyi kipe yaba yifuza kuzana mu gihe yakumvikana nabo, barimo Umugande Elvis Ngonde w’imyaka 24 wakiniraga Villa SC.









