Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka abahoze ari abayobozi n’abakozi bo mu yari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’amakomini yari ayigize, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 50.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye imiryango y’abazize Jenoside gukomera no gukomeza kwihangana, abizeza ko ubuyobozi buri kumwe na bo.
Ati “Umwanya nk’uyu wo Kwibuka abari abakozi mu nzego turimo uyu munsi, udufasha kongera gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda kuva abakoroni bageze mu Rwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo itazongera kwisubiramo ukundi, no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi.”
Yakomeje avuga ko iyo Abanyarwanda bateranye nk’uku bibuka, baba bagamije kunamira abazize Jenoside, kubazirikana no kusa ikivi bagiye batarangije, ndetse no guhumuriza imiryango no kubizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Yagaragaje kandi ko abakozi n’abayobozi bishwe bari abantu bari bafite uruhare mu kubaka Igihugu, ariko batabonye amahirwe yo gukomeza ibikorwa kubera ubutegetsi bubi bwariho ndetse bwabicishije.
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine, nawe yagarutse ku buzima Abatutsi banyuzemo muri Jenoside, agaragaza uburyo benshi bibwiraga ko abaturanyi babo bazabarengera ariko bikarangira babishe.
Yibukije kandi ko n’ahafatwaga nk’ubuhungiro, harimo n’amadini, hari Abatutsi biciwe aho bari bizeye kurokokera.
Yanagarutse ku mateka abitswe n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, agaragaza uburyo ingabo z’Umuryango Mpuzamahanga zananiwe kurinda abari barahahungiye.
Ibi kandi bishimangirwa n’ubuhamya butandukanye ndetse n’ibikubiye mu gitabo cyanditswe n’uwayoboraga izo ngabo mu Rwanda cyitwa “J’ai serré la main du diable” bishatse kuvuga ngo ‘Nasuhuje shitani’.
Muhongayire Christine yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anagaruka ku rugendo rutoroshye ariko rwuzuyemo ubwitange n’urukundo rwabaye ishingiro ry’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.














