sangiza abandi

Ibyaranze umunsi wa mbere w’urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Eugène Rwamucyo

sangiza abandi

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha mu bujurire Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo, wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubanza rw’ubujurire rwatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, i Paris.

Umunyamategeko Richard Gisagara, wunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ko ku munsi wa mbere urukiko rwabanje kwemeza inyangamugayo icyenda zizafatanya n’abacamanza mu guca urubanza.

Yagize ati “Uyu munsi hemejwe inyangamugayo icyenda, bazafasha urukiko guca urubanza, izo nyangamugayo icyenda hakaba hahiswemo n’abandi batandatu bagateganyo ariko nabo baba bicaye hafi yaho bategereje, kuberako muri abo icyenda hari ubwo ashobora kuba yagira ikibazo akaba yasimburwa, abo rero batandatu babasimbura baba birahongaho bategereje yuko haramutse hari ikibazo bagira uwo basimbura.”

Nyuma yo kwemeza inyangamugayo, hakurikiyeho umwanya wo kuregera indishyi ku bantu bose bagizweho ingaruka n’ibyaha Eugene Rwamucyo akurikiranyweho.

Abarega bose bari kumwe n’abunganizi babo mu mategeko bigaragaje imbere y’urukiko, bagaragaza imyirondoro yabo n’amazina y’abantu bahagarariye, urukiko rurabemeza.

Nyuma yo kwerekana abaregwa n’ababunganira, hakurikiyeho kwemeza amatariki y’urukiko no gusuzuma ko abantu bagiye bahamagazwa nk’abatangabuhamya cyangwa se impuguke, bose bakiriye ubutumire ndetse no kwemeza niba bazaza.

Hemejwe kandi amatariki ndakuka y’urubanza harimo igihe abatangabuhamya bazabarizwa, birangiye ababuranira Eugene Rwamucyo batandatu bageza imyanzuro yabo ku rukiko.

Ati “Imyanzuro yabo yasabaga y’uko hari ibimenyetso bimwe na bimwe biri muri dosiye bitakoreshwa mu rubanza kuko bumvaga bitaraje mu buryo bukurikije amategeko, hakaba hari n’anadi mategeko bavuga ko urukiko rutubahirije, bakaba basaba yuko urukiko rubifataho umwanzuro uyu munsi.”

Urukiko rwanze ubu busabe ruvuga ko ibyo basaba bitakorwa ku munsi wa mbere w’urubanza, bizagenda biganirwaho uko urubanza ruzakomeza kugenda ruba, bigafatwaho umwanzuro.

Nyuma yaho Perezida w’urukiko yakoze raporo isobanurira za nyangamugayo ibikubiye muri dosiye y’uregwa, bitewe nuko izi nyangamugayo zitaba zizi ibikubiye muri dosiye, hari hagamijwe kugirango bazatangire guca urubanza bafite amakuru.

Uru rubanza ruzakomeza hatangwa ubuhamya, cyane ko ku munsi wa mbere hatanze ubuhamya umuntu umwe, abandi bazakomeza mu minsi ikurikiraho.

Dr. Eugène Rwamucyo yatangiye kuburana ubujurire

Photos:

[fluentform id="3"]