sangiza abandi

Mu Rwanda ibiciro ku masoko byiyongereho 12,9% muri Gicurasi 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,9% muri Gicurasi 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko muri 2025, kivuye kuri 13% cyariho muri Mata 2026.

Ibipimo byashyizwe hanze na NISR kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Kamena 2026, bigaragaza ko muri Gicurasi 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 12,9%, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16,1%.

Ibiciro bya serivisi zijyanye n’imiturire, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bikomoka ku ngufu, byo byazamutseho 19.4% ku mwaka, ariko bigabanukaho 0.9% ku kwezi.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi ni byo byazamutse cyane kurusha ibindi kuko byazamutseho 71.6%, mu gihe ubwikorezi bwazamutseho 24.5%, ibya resitora n’ama hoteli byo bizamukaho 16.6%, iby’ingufu bizamukaho 44,4%.

NISR yagaragaje ko ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1,1%. 

Ugereranyije Gicurasi 2026 na Gicurasi 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12%.

Ibiciro mu byaro na byo byariyongereye

Muri Gicurasi 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11,8% ugereranyije na Gicurasi 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2026 byari byiyongereyeho 10,6%. 

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2026 mu cyaro ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8,1%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13,3%, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 23,8%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 39,5% iby’amafunguro n’icumbi bikiyongeraho 13,3%.

Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) 

Muri Gicurasi 2026, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 12,3% ugereranyije na Gicurasi 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2026 byari byiyongereyeho 11,5%. 

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,6%, n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,2%.

Hari kandi ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 28% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,1%.

Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,9%.

Ibiciro by’ibiribwa byariyongereye muri Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]