sangiza abandi

Francophonie si urubuga rwo gukemura amakimbirane y’ibihugu – Minisitiri Amb. Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bidakwiye gushyira ihangana hagati y’u Rwanda na Congo mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashimangira ko Francophonie atari urubuga rwo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena 2026, ubwo yasobanuraga impamvu Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuyobora uyu muryango.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu nama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Francophonie yabereye i Kigali ku wa 19 na 20 Ugushyingo 2025, benshi mu ba Minisitiri bagaragaje icyifuzo cy’uko Mushikiwabo, wari umaze imyaka umunani ayobora OIF, yakongera kwiyamamariza indi manda.

Yasobanuye ko ubu busabe bwashingiye ku musaruro yagejeje ku muryango mu gihe cy’izo manda ebyiri, aho yagize uruhare rukomeye mu kuwuvugurura no kuwongerera imbaraga.

Ati “Uyu muryango ni umuryango yahaye isura, yavuguruye ku buryo bukomeye, nibyo muvuga byaba kandinda, buriya niwe wabishyize, kera buriya hari ukuntu habagaho kumvikana, ibihugu bikumvikana kumu kandinda, ubu yaravuze ati ‘reka habe ihiganwa, hanyuma ufite gahunda nziza cyangwa uwagize ibyo akoze byiza atsinde’.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko Mushikiwabo yagize uruhare mu gutangiza no gushyigikira imishinga myinshi yegerejwe abaturage, harimo iy’ubukungu, umuco, ikoranabuhanga, guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Yagaragaje ko hari imishinga 20 y’ingenzi yashyizwe na OIF, yagiriye akamaro abaturage babarirwa muri za miliyoni, ndetse hakaba n’indi mishinga irenga 300 yagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abagore batishoboye.

Ati “Hari byinshi yagezeho kandi n’ibihugu byose birabyemera, ubu rero hakaba hari ihiganwa kandi amahirwe ya Louise Mushikiwabo akaba ameze neza.”

Nduhungirehe yanakomoje ku bavuga ko kuba RDC yaratanze umukandida wayo bishobora kuba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.

Yavuze ko iryo higanwa ridakwiye kureberwa mu ndorerwamo y’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi, kuko harimo abakandida benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Abakandida bahatanira uyu mwanya ni Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba watanzwe na RDC, Dr. Coumba Ba watanzwe na Mauritania na Dacian Cioloș watanzwe na Romania.

Ati “Francophonie iri ku migabane 5, ifite ibihugu birenga 90, ni ibihugu bifite izo nshingano zo guteza imbere ibyo byose navuze, ntabwo Francophonie ishinzwe gukemura ibibazo hagati y’ibihugu bibiri.”

Yakomeje ashimangira ko uyu muryango atari urubuga rwo guhanganyirizamo ibihugu, ahubwo ko ugamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere hagati y’abawugize.

Yatangaje kandi ko tariki ya 30 Kamena 2026, abakandida bose bazahurira mu nama y’Abaminisitiri ba Francophonie izabera i Paris, ubwo bazaba babazwa ndetse bagaragaza impamvu yatuma batorwa ndetse batange amanota ku mukandinda wahize abandi.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Francophonie bwa mbere ku wa 12 Ukwakira 2018 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Yerevan muri Armenia.

Nyuma yo kurangiza manda ye ya mbere, yongeye gutorerwa manda ya kabiri ku bwumvikane busesuye ku wa 19 Ugushyingo 2022 mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia.

Louise Mushikiwabo wongeye kwiyamamariza kuyobora umuryango wa Francophonie
Umunye-congo, Juliana Amato Lumumba watanzwe na RDC ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Francophonie

Photos:

[fluentform id="3"]