sangiza abandi

Rubavu: Imirimo yo kubaka inzu 870 zo gutuzamo abasenyewe n’ibiza igiye kurangira (Amafoto)

sangiza abandi

Mu murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu hagiye kuzura inzu 870 zigenewe gutuzwamo imiryango yo mu mirenge itandukanye y’aka karere yasenyewe n’ibiza mu 2023.

Izi nzu zimaze umwaka zubakwa kuko aho ziri kubakwa hashyizwe ibuye ry’ifatizo tariki 10 Nyakanga 2025 nyuma y’ibiza byasenyeye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 20226, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasuye ibikorwa byo kubaka imidugudu ya Ruranga na Kasonga irimo izi nzu, kugirango arebe aho imirimo yo kuzubaka igeze.

Minisitiri Murasira n’abayobozi bari kumwe barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, bashimye ibimaze gukorwa.

Minisitiri Murasira yasabye ko iyi mirimo yarushaho kwihutishwa kugirango izi nzu zizabonekere igihe, abamaze imyaka irenga ibiri bakuwe mu byabo n’ibiza babone aho baba.

Imirimo yo kubaka izi nzu 870 itangira, hari hamaze gutahwa izindi 461 muri aka Karere ndetse n’izindi 119 zari zubatswe mu Karere ka Musanze ndetse n’izindi.

Kuva ibiza byasenyera abatari bake muri 2023, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu mushinga wayo Contingency Emergency Response Component (CERC), ku bufatanye na Banki y’Isi, batangiye kubakira aba baturage inzu.

Ni ibikorwa byakozwe mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zibasiwe cyane n’ibiza icyo gihe. Icyiciro cya mbere cyasize izirenga 2500 zubatswe.

Imibare igaragaza ko kuva muri 2020 kugera 2024, Intara y’Uburengerazuba ari yo yibasiwe kurusha izindi kuko ibiza byasenye inzu 15,780 muri iyo myaka ine, mu giye mu Ntara y’Amajyaruguru inzu zasenywe n’ibiza zari 6,612.

Akarere ka Rubavu ari na ko kagiye kuzuramo izi nzu zisaga 800 niko kashegeshwe byihariye, aho muri iyo myaka ine gusa ibiza byasenye inzu 7,526, muri Ngororero hasenyuka inzu 2,741, Burera 2,036.

Muri rusange Intara y’Uburengerazuba niyo yibasiwe kurusha izindi, aho kuva 2020 kugera 2024, ibiza byasenye inzu 15.780, mu Majyaruguru inzu zasenywe n’ibiza zari 6.612. Mu Ntara y’Iburasirazuba hasenyutse inzu 5.871, mu Majyepfo hasenyuka inzu 4.958 naho mu Mujyi wa Kigali inzu zasenywe n’ibiza zari 2.145.

Akarere ka Rubavu niko kashegeshwe byihariye, aho muri iyo myaka ine gusa ibiza byasenye inzu 7.526, Ngororero hasenyuka inzu 2.741, Burera zari 2.036, mu gihe i Nyagatare ibiza byasenye inzu 1.617.

I Rubavu hagiye kuzura inzu 870 zubakiwe abasenyewe n’ibiza muri 2023
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasuye ahari kubakwa izi nzu ngo arebe aho imirimo igeze, asaba ko yihutishwa
Izi nzu zatangiye kubakwa muri Nyakanga 2025
Zizatuzwamo abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akareer ka Rubavu basenyewe n’ibiza

Photos:

[fluentform id="3"]