Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko bateganya gushishikariza abashoramari gutangira gushora imari mu guteranya imodoka z’ikoresha amashanyarazi bikorewe imbere mu gihugu.
Ibi byagarutsweho ku itariki 9 Kamena 2026 ubwo Minisitiri Sebahizi yagaragarizaga Abadepite ibikubiye muri politiki y’inganda y’imyaka 10 yatangiye mu 2024 kugeza 2034.
Minisitiri Sebahizi yagaragarije Abadepite ko u Rwanda ruri muri gahunda yo gushishikariza abantu gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse no gutega imodoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko izo modoka zitangira guteranyirizwa imbere mu gihugu.
Iki cyemezo kiri mu bindi byafashwe harimo icya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi.
Ibi byose uretse guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, binagamije gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030.
U Rwanda rurakataje mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu ngendo rusange ndetse mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ubwo bisi zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zigenda ziyongera u Rwanda rushaka ko zimwe zigomba kujya ziteranyirizwa mu gihugu.
Mu 2021, habaruwe bisi 2.084 zinjiye mu gihugu, mu 2022 ziba 2.287, mu gihe mu 2023 zageze ku 2.892. Ibi bigaragaza ko bisi zinjizwa mu Rwanda zagiye ziyongera ku gipimo cya 17,8% buri mwaka.
Kugeza mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, hakwiyongeraho izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) ziba 7172. Izi modoka ntizirimo bisi zikoresha amashanyarazi.
Uretse gushora imari mu ruganda ruteranyiriza imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, Abadepite basabye ko n’inganda zisanzwe zihari zikwiye gukora mu buryo bukwiriye kugira ngo bigabanye ingano y’ibyo leta itumiza hanze bikayihenda kandi nyamara byagakwiye kuba bikorerwa imbere mu gihugu.
Iki cyerekezo cy’imyaka icumi cy’urwego rw’inganda kinagendana na gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 aho uru rwego rugomba kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu inganda zose ziri mu Rwanda zikora ku kigero cya 57% ibyo abadepite baheraho bavuga ko bikwiye gukosorwa.









