sangiza abandi

Nyagatare: Amakusanyirizo 16 y’amata agiye kuvugururwa

sangiza abandi

Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe gahunda yo kuvugurura amakusanyirizo y’amata (Milk Collection Centers – MCCs), mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’amata, aho amenshi muri yo yari amaze gusaza atakijyanye n’ibipimo bisabwa mu kubungabunga amata.

Ibi bikorwa biri gukorwa binyuze mu mushinga wa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) icyiciro cya kabiri, ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo no kongera umusaruro w’amata yujuje ubuziranenge.

Ku ikubitiro, ibikorwa byo kuvugurura byatangiriye ku ikusanyirizo ry’amata rya Muvumba Zirakamwa Cooperative, ryakira amata aturuka ku borozi bo mu Murenge wa Tabagwe.

Kugeza ubu, ibikorwa byatangiye birimo kubaka uruzitiro ruzengurutse iri kusanyirizo. Biteganyijwe kandi ko hazashyirwaho amapave, hakubakwa imbere hakoreshejwe amakaro, ndetse n’inyubako ikavugururwa kugira ngo ibe yujuje ubuziranenge mu gukusanya no kubika amata.

Karangwa Moses, umwe mu bakorana na Koperative Muvumba Zirakamwa waganiriye na RBA, yavuze ko inyubako bakoreragamo zari zaramaze gusaza ku buryo byagiraga ingaruka ku mutekano n’imicungire y’amata.

Ati: “Twashimira Leta cyane kubera ko yatuvugururiye inyubako, twari dufite ikibazo cy’umutekano utari mwiza mu micungire ya MCC.”

Yasobanuye ko aho amata yakonjesherezwaga hari hamaze gusaza cyane, bigatuma kubungabunga ubuziranenge bwayo biba ikibazo.

Aborozi bakorana n’iyi koperative na bo bavuga ko kuvugurura iri kusanyirizo bizafasha gukemura ibibazo byaterwaga no gukorera mu nyubako zishaje, ndetse bigafasha mu kuzamura ubuziranenge bw’amata batanga ku isoko.

Umwe muri bo yagize ati “Habayeho gushyiraho yama pave, amakaro imbere, nta mata azajya areka muri bya binogo byahabagga, ubu ubuziranenge bw’amata buzaba bwiyongereye, izo virusi ntaho zizava.”

Ubuyobozi bw’umushinga buteganya ko amakusanyirizo 16 y’amata yose abarizwa mu Karere ka Nyagatare azavugururwa, mu rwego rwo kwita ku buziranenge bw’amata no kongera ubushobozi bw’aborozi bo muri aka karere.

Photos:

[fluentform id="3"]