sangiza abandi

Rayon Sports yongereye amasezerano ba myugariro babiri irekura batatu barimo kapiteni

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano ba myugariro babiri bo ku mpande, mu gihe batatu mu bo hagati bayisanzwemo iteganya kubarekura.

Iyi kipe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Ganijuru Ishimwe Elie ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ndetse na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Gusa, abakinnyi bafatanyaga na bo mu bwugarizi barimo Youssou Diagne, Ramazani Tshimanga na Emery Bayisenge na bo basoje amasezerano yabo muri iyi kipe, ntabwo byashobotse ko ibongerera nyuma yo kutumvikana ku byo ibagomba.

Amakuru avuga ko kapiteni Youssou Diagne yaganiriye n’iyi kipe ariko akayisaba ibihumbi 30$ (arenga miliyoni 43 Frw) ngo asinye andi masezerano, mu gihe Rayon Sports FC yo yasanze itashobora gutanga ayo mafaranga. Uyu mukinnyi yamaze no kwerekeza iwabo muri Senegal mu biruhuko ari na ko ashaka indi kipe.

Ni mu gihe Emery Bayisenge na we yifuza agera kuri Miliyoni 40 Frw, ariko iyi kipe ikaba itemeranya na we kuri ako kayabo. Tshimanga Ramazani we, ntiyishimiwe n’abatoza n’umuyobozi wa tekiniki kubera uburyo bwo gutangiza umupira, aho bamushinja gutera imbere imipira yose.

Kugeza ubu Rayon Sports ifite ba myugariro bane bafite amasezerano barimo batatu bashya iherutse gutangaza ko yasinyishije.

Abo ni umunya-Chad Charles Tchouplao, Matumona Abbel wavuye mu Amagaju FC, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC, Rushema Chris uyisanzwemo ndetse na Nshimimana Fabrice uzajya akina muri iyo manya n’ibumoso.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye SK FM ko bamaze kuzuza abakinnyi umunani bakeneye mu myanya ine yo mu bwugarizi, bivuze ko abandi nta masezerano bazongererwa.

Yashimangiye ko umutoza Haringingo n’umuyobozi wa tekinike, Dylan Lienart, basanze kuba iyi kipe yaritwaye neza mu buryo bwo kutinjizwa ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura, ari uruhare rukomeye rw’umunyezamu kuruta uko rwaba urwa ba myugariro iyi kipe yari ifite.

Bagaragaje kandi ko muri ububwugarizi hari ikibazo cyo kutagira umukinnyi ukinisha imoso ikaba ari nayo mpamvu bongeyemo Charles ’Pastore’ wo muri Tchad wakinaga muri Afurika y’Epfo. 

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Kabange yongere amasezerano muri Rayon Sports FC
Ganijuru Elie na we yongereye amasezerano muri Rayon Sports FC nyuma yo kwitwara neza
Emery Bayisenge ntazakomezanya na Rayon Sports
Youssou Diagne wari Kapiteni wa Rayon Sports FC ntazakomezanya na yo nyuma yo gusoza amazerano ye
Ramazani Tshimanga ntazakomezanya na Rayon Sports yari amazemo amezi 6.

Photos:

P

[fluentform id="3"]