sangiza abandi

Inzobere zajoye itangazamakuru ry’amahanga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

sangiza abandi

Impuguke mu itangazamakuru ryo mu Rwanda zanenze imyitwarire y’ibitangazamakuru mpuzamahanga ku buryo bitangaza ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zigaragaza ko bibogama, bikirengagiza ukuri.

Ni ibyagarutsweho nyuma y’uko tariki ya 3 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame agiranye ikiganiro na CNN, cyagarukaga ku biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, gusa ibyatangajwe biza bihabanye n’ibyavugiwemo nk’uko byagaragajwe n’Umuvugizi mu biro bya Perezida, Stephanie Nyombayire.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Stephanie Nyombayire, yagaragaje ko CNN yirengagije zimwe mu ngingo zikomeye, Perezida Kagame yagarutseho mu biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, umutekano muke uri mu Karere, ndetse naho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo cyose.

Inararibonye mu Itangazamakuru akaba n’Impuguke muri Politiki y’Akarere, Albert Rudatsimburwa, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga byagiye ku ruhande rwa Leta ya Congo, ndetse bigira uruhare mu kuba ukuri kw’ibiri kuhabera kutamenywa n’amahanga.

Ibi kandi byongera kugaragarira mu kuba Leta ya Congo yarahagaritse urubuga rwa X ndetse na TikTok, ndetse n’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bikabuzwa gutangaza amakuru yo mu Mujyi wa Goma, nyuma y’uko ufashwe na M23.

Albert Rudasimburwa yagize ati “(Patrick Muyaya-Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC) yabujije itangazamakuru kujya muri M23, kubera ko Al Jazeera bagiye gukora interview [ikiganiro] ya Bertrand Bisimwa, ubu bayiciye muri Congo, bakabuza n’abandi bakababwira ko abazajyayo ko bazaba bafatanyije na M23.”

Akomeza agaragaza ko ibitangazwa na Leta ya Congo, birimo no gufatira ibihano bikomeye ibitangazamakuru bizatinyuka gutangaza ibibera mu Burasirazuba bw’igihugu, bigaragaza ko batifuza ko ukuri kw’ibihabera kumenyekana.

Kuba amahanga adafite amakuru y’ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo bituma na yo agira uruhare mu gutangaza ibinyoma no gushinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’ikibazo, ibi bishobora kugira uruhare mu kwangiza isura y’igihugu nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa The New Times, James Munyaneza.

Ati “Wabonye ko batangiye no kwataka u Rwanda ngo Visit Rwanda, ikirango cy’u Rwanda, ishusho y’u Rwanda, harimo n’ingaruka ku ishusho, ku cyizere no ku izina, iyo umuntu ari kukwamamaza nabi aba arimo aguhiga.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda ko na bo bakwiye kuba imbere bakanyomoza ibivugwa, ati “Icya mbere ni ukumva ko twese nk’Abanyarwanda muri rusange, iki kibazo kireba Abanyarwanda bose. Ntitwemere y’uko dutsikamirwa, cyane ko ukuri kurahari kurivugira.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro na Al Jazeera na we yanenze abiyita inzobere batagaragaza ikibazo cya FDLR gifitanye isano n’impfu z’Abanye-Congo b’Abatutsi, agaragaza ko mu makuru yose yatangajwe ntaho kijya kivugwamo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]