sangiza abandi

Depite Icyitegetse Venuste yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko Depite Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko, yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite amumenyesha ko yeguye ku nshingano ze, ku mpamvu ze bwite.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ari nabwo Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye ku mugaragaro inyandiko y’ubwegure bwe.

Mbere yo kwegura kuri uyu mwanya, Icyitegetse Venuste yari Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, inshingano yari afite kuva mu mpera za Nyakanga 2024.

Yatowe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko we na Vanessa Umuhoza Gashumba.

Mu Nteko Ishinga Amategeko, Icyitegetse Venuste yari mu bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo wa Leta, komisiyo ifite inshingano zo gukurikirana no gusuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta n’umutungo wayo.

Mbere yo gutorerwa kuba Depite, Icyitegetse yari asanzwe afite uburambe mu miyoborere y’inzego z’ibanze, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rw’amashuri, yize icyiciro cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), ikigo cyahoze kizwi nka KIST.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]