sangiza abandi

Mu ngengo y’imari 2026/2027 ubuhinzi bwatekerejweho

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kane ubwo hasuzumwaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, uzibanda ku gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro by’umwihariko mu buhinzi.

Minisitiri Yusuf yabwiye Inteko ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7796,3Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 uzatangira tariki 1 Nyakanga 2026.

Ni amafaranga azaba yiyongereyeho miliyari 844,2Frw ugereranyije n’ayakoreshejwe mu 2025/26.

Yagaragaje ko iyi ngengo y’imari yagenwe hitawe ku miterere y’ubukungu bw’isi uko bwifashe mu gihe hari intambara mu burasirazuba bwo hagati zigira ingaruka ku biciro ku masoko n’ubukungu.

Amafaranga menshi ari muri iyi ngengo y’imari ngo azakoreshwa mu kuzamura ubukungu bw’imbere mu gihugu by’umwihariko mu buhinzi.

Minisitiri yagize ati”Muri uyu mushinga igikomeye cyane ni uko Leta izibanda cyane mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kugirango nibura nubwo haba ibindi bibazo,ariko ntituzagire ikibazo cyo kubura ibiryo mu gihugu.

Aha yatanze urugero ko muri uyu mushinga Leta yashyizemo amafaranga menshi agenewe gufasha urwego rw’ubuhinzi.

Yagaragaje ko umwaka ushize Leta yari yashyize miliyari 39 zigamije kunganira abahinzi mu kubona ifumbire, ariko ubu uyu mwaka w’ingengo y’Imari hashyizwemo miliyari 64 bivuzeko biri hafi kwikuba kabiri.

Usibye ifumbire minisitiri Murangwa yavuze ko hazashyirwa ingufu kandi mu bikorwa byo kuhira imyaka bityo umusaruro w’ibiribwa wiyongere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]