U Bwongereza bwahaye u Rwanda ibihumbi 800$ asaga miliyari 1,5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi.
Iby’uko u Rwanda rwahawe iyi nkunga byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere mu ishami rya Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Billy Stewart.
Billy Stewart yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyi nkunga ari ugukiza amagara y’abantu binyuze mu gushyigikira inzego z’ubuzima n’abaturage mu Rwanda ndetse no mu karere aho n’u Burundi bwahawe inkunga nk’iyi y’ibihumbi 800$.
Iyi nkunga ikubiye mu mushinga w’u Bwongereza ugamije guhangana n’indwara z’ibyorezo zihitana abantu benshi muri Afurika.
U Bwongereza bwatangaje ko iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda kugabanya ibyago byo kugerwaho n’icyorezo cya Ebola, cyane cyane mu gihe iki cyorezo cyakunze kugaragara mu bihugu byo mu karere.
Iyi nkunga izashyigikira ibikorwa bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwitegura no guhangana na Ebola, cyane cyane mu bice bifite ibyago byinshi birimo imipaka n’ahandi abantu binjira cyangwa basohokera igihugu.
Mu byo iyi nkunga izibandaho harimo kongera ubushobozi bwo kugenzura no gutahura hakiri kare umuntu wagaragaza ibimenyetso bya Ebola, gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’indwara mu mavuriro no mu baturage no guteza imbere isuku, amazi meza n’isukura mu bice bishobora kwibasirwa.
Iyi gahunda izanafasha mu bikorwa byo kugeza ku baturage amakuru yizewe ku buryo Ebola yandura, uko yirindwa n’uko abantu bakwiye kwitwara mu gihe hagaragaye ukekwa cyangwa ufite ibimenyetso byayo.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko ntamurwayi n’umwe wa Ebola uragaragara mu Rwanda ndetse ko rukomeje gukaza ingamba zo kuyikumira. Ibihugu bituranye n’u Rwanda byagaragayemo iki cyorezo ni Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.












