U Rwanda rwongeye gusaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwemeza kwimurira i Kigali ububiko bw’inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rugaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kubungabungwa aho yabereye kugira ngo arusheho kugira agaciro ku bayirokotse no ku bazayigaho mu bihe biri imbere.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka Loni, mu nama rusange yagarukaga ku bikorwa by’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yabereye i New York ku wa 12 Kamena 2026.
Ugirashebuja yavuze ko guhitamo aho ububiko bw’inyandiko za ICTR buba, ari ihame rijyanye no gutanga ubutabera, kubungabunga amateka ndetse no kuyegereza Abanyarwanda ari nabo areba.
Ati “Ikibazo kiri imbere y’aka Kanama ni icy’ihame: ni hehe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kubungabungirwa kugira ngo akomeze kugira ibisobanuro, abe yoroshye kugerwaho kandi agume afitiye akamaro abo ayo mateka areba?”
Yashimye ubuyobozi bw’Urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICTR, burangajwe imbere na Perezida Graciela Gatti Santana ndetse n’Umushinjacyaha Serge Brammertz, ku ntambwe bumaze gutera mu gushyira mu bikorwa inshingano zarwo.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko mu myaka isaga 30 ishize, u Rwanda rwakoranye bya hafi na ICTR ndetse n’urwego rwayisimbuye, agaragaza ko ubu bufatanye bwajyanye no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
Yongeye gushimangira ko ububiko bw’inyandiko za ICTR butandukanye n’ubw’izindi nkiko mpuzamahanga kuko bwo bureba igihugu kimwe, abaturage bacyo ndetse na Jenoside yabaye muri icyo gihugu.
Ati: “Ubu bubiko bureba igihugu kimwe, abaturage bamwe na Jenoside imwe. Ntibushobora gutandukanywa n’amateka y’u Rwanda. Bityo, impamvu zishingiye ku mateka, ku mahame no ku kuri ubwako zose zigaragaza ko bukwiye kubikwa aho bufite agaciro kurusha ahandi.”
Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rwamaze kuzuza ibisabwa byose kugira ngo rwakire ubu bubiko bw’inyandiko, birimo inyubako zibubungabunga, ubushobozi bwo kubuhindura ikoranabuhanga (digitization), amategeko aburinda ndetse n’abakozi babifitiye ubumenyi.
Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwiteguye kwishyura amafaranga yose azakenerwa mu kwimura, kubungabunga no gucunga ubu bubiko, bityo bikazakuraho umutwaro ku bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.
Ati “U Rwanda rwiteguye kwishyura ikiguzi cyose kijyanye no kwimura, kubungabunga no guhindura ubu bubiko mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Ugirashebuja yavuze ko kwimurira ubu bubiko mu Rwanda byaba bisobanuye byinshi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byaba ari ugusubiza mu gihugu igice cy’ingenzi cy’amateka yabo.
Ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimurirwa mu Rwanda kw’ubu bubiko ntibyaba ari ukwimura inyandiko gusa, ahubwo byaba ari ugusubiza mu gihugu igice cy’ingenzi cy’amateka yabo.”
Minisitiri Ugirashebuja yanagarutse ku ruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa bisigaye by’Urwego rwasigariyeho ICTR, agaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga bukiri ingenzi mu gushakisha abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 1.000 bari hirya no hino ku Isi.
Yanavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibiro bito by’uru rwego byafasha gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubutabera, gushakisha abakekwaho Jenoside ndetse n’ibikorwa byo kubakurikirana, ndetse rukaba rwakwishyura n’ikiguzi cyabyo.
Yongeye kandi kwibutsa ko u Rwanda rwiteguye kwakira abantu bahamijwe ibyaha na ICTR kugira ngo baharangirize ibihano byabo, ndetse n’Abanyarwanda bagizwe abere cyangwa barangije ibihano ariko bakaba batarabona aho baba burundu.








